Rwamagana: Mudugudu waburiwe irengero arashinjwa gusarura ishyamba ry'umuturage bucece
Umuyobozi w'Umudugudu wa Rudashya, Icyayinyereka Anicet, yaburiwe aburiwe irengero. Amakuru atangwa n'abaturage avuga ko uwo mugabo yahunze amadeni abereyemo abaturage abandi bakamushinja kumuha amafaranga abizeza kubahesha ubufasha butangwa na Leta ndetse no gusarura ishyamba ry'abandi atabivuze.
Icyayinyereka Anicet ufite imyaka 50, wari umuyobozi w'Umudugudu wa Rudashya mu kagari ka Nkungu Umurenge wa Munyaga mu karere ka Rwamagana, amakuru avuga ko ku wa Gatatu w'icyumweru gishize mu masaha yo ku mugoroba nibwo yafashe imodoka yerekeza i Kigali aho yagombaga kugera agatega indi imugeza mu karere ka Rusizi.
Umugore wa Icyayinyereka Anicet, witwa Murekatete Olive, aganira na UKWELITIMES, yavuze ko aherukana n'umugabo we tariki ya 14 Mutarama 2026 Saa moya zo ku mugoroba. Uwo mugore avuga ko we n'umugabo we bahagurutse aho avuka mu karere ka Gatsibo bari kumwe, bagera i Rwamagana aho abagenzi bategera imodoka, akavamo ariko umugabo agakomeza urugendo rumwerekeza aho akomoka mu Murenge wa Bugarama mu karere ka Rusizi, mu gihe uwo mugore yasubiye mu rugo rwabo i Munyaga mu karere ka Rwamagana.
Uwo mugore avuga ko kuva batandukana atongeye kumenya amakuru ye, kuko telefoni ye batandukanye yahise iva ku murongo ndetse akaba amaze icyumweru umuryango we utazi irengero rye.
Amakuru UkWELITIMES ikesha abaturage batuye mu Mudugudu wa Rudashya, avuga ko uwo muyobozi w'Umudugudu bakeka ko yatorotse kubera amadeni abereyemo abaturage, hakaba hari n'abaturage bamushinja kumuha amafaranga abizeza kubahesha inka muri Gahunda ya Girinka ndetse bikanavugwa ko hari umusirikare wamurindishije ishyamba ariko akarisarura atabimenyesheje uwo musirikare ndetse ntamuhe amafaranga yakuyemo angana 600.000frw.
Umwe baturage yagize ati " Mudugudu wacu yabuze mu cyumweru gishize ariko hari amakuru avuga ko yatorotse kubera ishyamba ry'umusirikare yasaruye batabivuganye ngo bakamwishyura ibihumbi 600 frw. Ubu mu kanya hari inama irangiye yayobowe na SEDO, abaturage bavugaga ko hari abamuhaye n'amafaranga ababwira ko agiye kubashyira mu bazahabwa inka za Girinka n'amabati, ibyo rero bishobora kuba biri mu byatumye abura."
Undi muturage nawe yagize ati" Ubwo habaga inama, hari abaturage bavugaga ko bagiye bamubaha amafaranga ababwira ko azabahesha ubufasha bwa Leta abandi bavugaga ko yari abarimo ideni ariko ubuyobozi bubabwira ko udafite ibimenyetso ntacyo agomba kubaza."
Nshimiyimana Alfred ni umwe mu baturage bavuga ko Mudugudu abafitiye ideni aganira na UKWELITIMES, yagaragaje ingaruka yatewe no kuba Mudugudu ataramwishyuye amafaranga umwaka ushize.
Yagize ati" Nibyo koko uwo muyobozi w'Umudugudu namugurije 345, 550 FRW njyewe ndi umucuruzi w'imyaka nayamugurije agiye kungurira imyaka, tugiye no kwa noteri tuhakorera amasezerano, ariko nibyo koko nkuko babikubwiye ntabwo yayampaye kandi ibi byanteje igihombo ku buryo nk'umuntu ukoresha ideni rya banki birimo kungiraho ingaruka."
Nshimiyimana yakomeje agira ati" Ndasaba ubuyobozi ko bunyishyuriza kuko ayo mafaranga yagombaga kuyishyura mu kwezi kwa karindwi umwaka ushize n'ubu yabuze atayampaye ."
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Munyaga Munyentwari Damascene, aganira na UKWELITIMES, yemeje ko Mudugudu yaburiwe irengero ariko amakuru y'ibyo abaturage bamushinja ko ubuyobozi bw'Umurenge butarayamenya ndetse yasimbujwe by'agateganyo kugira ngo abaturage bakomeze guhabwa serivisi.
Yagize ati"Mudugudu wa Rudashya nibyo yarabuze ariko nta muntu wigeze atugezaho ikibazo baba bafitanye, kugeza aya masaha nta wuraza kumurega hano. Umugore avuga ko hari aho yaragiye ariko ntabwo yagezeyo ndetse nta wuzi aho aherereye kuko na telefoni ye itariho."
Gitifu Munyentwari yakomeje agira ati"Ubu hari uwabaye amusimbuye by'agateganyo kugira ngo abaturage bakomeze guhabwa serivisi kuko zitahagarara kubera umuntu udahari, ubwo nyuma tuzakora ibyo amategeko ateganya kugira ngo asimburwe."
Amakuru UKWELITIMES, ikesha abaturage batuye mu Mudugudu wa Rudashya, avuga abashinjaga Mudugudu kumuha amafaranga abizeza kubahesha inka muri Gahunda ya Girinka n'amabati ahabwa abatishoboye barenga 10, mu gihe hari abandi bamushinja kubaguza amafaranga ntabishyure.


Kinyarwanda
English
Swahili









