issa
Abahanga basaba abakundana kwitegura no kumenyana neza mbere yo kubana mu gihe gatanya zikomeje kwiyongera

Jan 27, 2026 - 10:28
 0

Abahanga mu by’imibanire y’abantu n’ubuzima bwo mu mutwe bavuga ko kwitegura nabi no kutamenyana neza hagati y’umugabo n’umugore ari imwe mu mpamvu nyamukuru zitera gatanya kubashakanye.

Ibyo babivuga bitewe ahanini n’umubare w’ingo zikomeje gutandukana nta gihe gishize, nk’uko imibare itangwa n’Urwego rw’Ubucamanza rubigaragaza.

Mu mwaka wa 2025, ingo zirenga 2,674 zatanze ibirego byo gutandukana, zivuye ku ngo 2,833 zari zatanze ibyo birego mu mwaka wa 2024. Raporo y’Ubucamanza mu Rwanda ikavuga ko nubwo hari igabanuka rya gatanya mu ngo, imanza za gatanya zikiri nyinshi ugereranyije n’izindi manza zicibwa.

Nyiramana Marie Jeanne, umubyeyi akaba n’umujyanama w’ubuzima mu Murenge wa Ngoma mu Karere ka Huye, yabwiye UKWELI TIMES ko igikunze gutera gatanya mu bashakanye ari amakimbirane aterwa ahanini no kutizerana no kuba abiyemeza kubana rimwe na rimwe usanga bahitamo kubana bataziranye.

Yagize ati “Muri iki gihe usanga umwana w’umukobwa yemeye kubana n’umugabo atamuzi neza, yewe atazi n’aho avuka, akamuhitamo gusa kubera ko afite amafaranga cyangwa imitungo. Ibyo rero biri mu mpamvu nyamukuru zikomeje gutera intonganya mu miryango, bitewe n’uko igihe cyo kumenyana baba batarigeze bakitaho.”

Inzobere akaba n’umunyamategeko wahuguriwe amategeko agenga abashakanye, Dr. Masengo, avuga ko benshi mu bashakanye bahitamo kubana batarigeze bitegura neza bihagije ngo bamenye iby’imicungire y’imari ku mpande zombi, inshingano z’urugo kuri buri umwe ndetse no kutamenya amategeko n’umuco bigenga abiyemeje kubana.

Ati “Kwitegura no kumenyana neza mbere yo kwemeranwa kubana hagati y’umugabo n’umugore ni ingenzi cyane, kuko bibafasha guhangana n’imbogamizi zikunze kugaragara kubashakanye, bityo bikarwanya amakimbirane ashobora gutuma abashakanye batandukana, gusa ikibazo gihari ubu ni uko benshi batagiha ibyo byose agaciro.”

Ababyeyi bamwe na bamwe batuye mu bice bitandukanye by’Akarere ka Huye bavuga ko mu rwego rwo kwirinda itandukana na gatanya za hato na hato ku bashakanye hakwiye kubaho inama n’ibiganiro bihoraho bihugura abashakanye, ndetse ko hakwiye kwigishwa urubyiruko rwitegura kubana.

Jan 27, 2026 - 10:30