Karongi: Yafunzwe azira kwiyita komanda wa Polisi akaka ruswa abaturage
Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Karongi, yataye muri yombi umugabo w’imyaka 48 akurikiranyweho icyaha cyo kwiyitirira urwego rwa Leta adahagarariye.
Ibi byabereye mu Mudugudu wa Josi mu Kagari ka Gitarama, Umurenge wa Bwishyura, Akarere ka Karongi ku wa 19 Ukwakira 2025.
Polisi ikorera muri aka gace ivuga ko uwo munsi yafashe umugabo w’imyaka 48, amaze gutuburira umugore wo muri ako gace.
Polisi ivuga ko uwo mugabo yamuhamagaye kuri telefoni yiyita komanda wa Polisi ya Bwishyura amusaba amafaranga 250.000 Frw ngo amufungurire umuntu we, ufungiye kuri sitasiyo azira kwiba umuriro w’amashanyarazi.
Umugore watuburiwe yarayabuze baraciririkanya bagera ku bihumbi 150 Frw, amubwira ko abonye ibihumbi 120 Frw maze uyu muntu ukekwa amusaba kohereza ayo mafaranga 120.000 Frw andi asigaye akaza kuyamwoherereza bitarenze amasaha 24.
Uyu muturage watuburiwe bivugwa ko ayo mafaranga yayohereje akoresheje umu-agent ayoherereza kuri telefoni ibaruye ku mugore ubana n’ukekwa ariko batasezeranye byemewe n’amategeko.
Ukekwa yamaze kubona amafaranga ajya kuyabikuza mu gasantere ka Bupfune.
Gusa amakuru avuga ko uyu mugore watuburiwe byamwanze mu nda abimenyesha ubuyobozi, busanga amaze kuyabikuza, umu-agent agaragaza uwabikuje ayo mafaranga kubera ko yari asanzwe amuzi, maze ahita atabwa muri yombi asigaranye 110. 000 Frw.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, mu Ntara y’Iburengerazuba, SP Twajamahoro Sylvestre, yavuze ko ukekwa afungiye kuri Sitasiyo ya RIB na Police Bwishyura mu gihe hagikorwa iperereza ku cyaha akurikiranyweho.
Yagize ati “Turasaba abaturage kwima amatwi ababashuka biyitirira Polisi n’izindi nzego babizeza ko bazabafasha mu bibazo bafite. Abiyitirira polisi twababwira ko bakwiye gucuka kuri uwo muco kuko abazajya babifatirwamo bazajya babihanirwa”.
SP Twajamahoro yasabye abaturage kujya bagira amakenga ku babahamagara babizeza kubafunguriza umuntu wabo ufunze, kubasubiza impushya zo gutwara ibinyabiziga n’ibindi.
Ingingo y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ivuga ko umuntu wiyitirira urwego rw’umwuga wemewe n’ubutegetsi, iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’ukwezi kumwe ariko kitageze ku mezi atandatu n’ihazabu y’amafaranga atari munsi ya 500 000 Frw ariko atarenze miliyoni 1 Frw.


Kinyarwanda
English
Swahili









