Canada iratora guverinoma nshya izahangana n’imbogamizi  zizanwa na Trump

Apr 28, 2025 - 17:57
 0

Abanya-Canada barajya mu matora uyu munsi (kuwa Mbere) kugira ngo bitorere guverinoma nshya izaba ishinzwe guhangana n’ibikomeje kuba ibibazo bivuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ndetse no gukorana byahafi na Perezida Donald Trump, wahinduye isura ya politiki y’igihugu binyuze mu ntambara nshya y’ubucuruzi.

Ishyaka rya Liberal Party, riyobowe na Minisitiri w’Intebe Mark Carney, ryari ryiteze gutsindwa bikabije imbere ya Pierre Poilievre uyoboye abo mu ishyaka rya Conservative. Ariko, igitutu cy’abatavuga rumwe na Trump cyadutse hirya no hino muri Canada cyahinduye ibintu bikomeye, bituma ibyavuye mu matora bigaragara nk’ibitari bikizwi neza.

Carney, w’imyaka 60, winjiye muri politiki vuba kuko yagiye ku butegetsi umwaka ushize asimbuye Justin Trudeau, afite uburambe bukomeye nk’uwahoze ari Guverineri wa Banki Nkuru ya Canada ndetse no mu Bwongereza.

Abanya-Canada bagera kuri miliyoni 29 bemerewe gutora, aho miliyoni 7.3 bamaze gutora hakiri kare mu matora y’imbanzirizamatora, umubare utarigeze ubaho mbere. Gutora byatangiye saa 2:30 za mu gitondo (isaha yaho) muri Newfoundland na Labrador, kandi birakomeza mu byiciro bitandatu by’amasaha atandukanye muri icyo gihugu.

Abanya-Canada baratora abagize Inteko Ishinga Amategeko 343, aho bisaba imyanya 172 kugira ngo ishyaka ribe rifite ubwiganze. Ishyaka rya Liberal ryegukanye ubwiganze mu 2015 ariko ryakomeje kuyobora riri mu bwiganze bucye kuva mu 2019.

Uko amashyaka mato cyane cyane New Democratic Party (NDP) ry’aba-nyaguhugu ndetse na Bloc Québécois ry’aba-separatiste azitwara, bizakurikiranwa cyane kuko bishobora kugira uruhare mu gufasha ishyaka rinini kubona ubwiganze cyangwa kuribura.

Ibyavuye mu matora biteganyijwe gutangira kumenyekana nimugoroba nyuma y’uko amatora arangiye.

Apr 28, 2025 - 18:00

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow

This site uses cookies. By continuing to browse the site you are agreeing to our use of cookies.