issa
Nigeria: Abasaga 31 bapfiriye mu mpanuka y’imodoka yatewe n’iturika rya Lisansi

Oct 22, 2025 - 18:35
 0

Mu majyaruguru ashyira hagati ya Nigeria, imodoka yari itwaye lisansi yaturitse nyuma yo guhirima ku muhanda, ihitana abasaga 31 abandi 17 barakomereka.

Iyi mpanuka yabaye kuri uyu wa 22 Ukwakira 2025, ibera mu majyaruguru ashyira hagati ya Nigeria mu ntara ya Niger, nk’uko byatangajwe n’inzego z’umutekano za Polisi y’icyo gihugu.

Wasiu Abiodun umuvugizi wa Polisi muri icyo gihugu cya Nigeria muri iyo ntara ya Nigeria, yabwiye itangazamakuru ryo muri icyo gihugu ko iyo mpanuka yabereye mu gace ka Bida gaherereye mu ntara ya Niger, ubwo abaturage batuye muri ako gace batangiraga kwegera iyo modoka yari yahirimye ngo bakuremo lisansi yarimo imeneka.

Ubwo barimo basuka iyo lisansi mu bikoresho bari bafite bayikura muri iyo modoka yari yataye umuhanda ni bwo ngo habayeho iturika rikomeye bikekwa ko ryaturutse kuri moteri y’iyo modoka riteza inkongi ikomeye iza guhitana bamwe muri abo baturage bari aho.

Polisi yo muri icyo gihugu yavuze ko abagizweho ingaruka n’iyo mpanuka ndetse n’iry’iturika bahise bajyanwa mu bitaro biri hafi y’aho iyo mpanuka yabereye ari naho abasaga 31 baburiye ubuzima abandi 17 bagakomereka, ni mu gihe kandi inzego z’umutekano zo muri icyo gihugu zavuze ko zatangiye iperereza ryimbitse rigamije kumenya icyateye iyo mpanuka nyirizina.

Guverineri w’intara ya Niger muri icyo gihugu Umaru Bago, yabwiye itangazamakuru ryo muri icyo gihugu ko ari iby’agahinda kubona abaturage bakomeza kwirukira imodoka zahirimye kubwo gushaka ibirimo nta kureba ku ngaruka bishobora kubateza.

Yagize ati “Ibi ni ibihe bibabaje cyane kuri twe na baturage b’intara ya Niger bose. Tugomba guhagarika uyu muco wo kwirukira kuvoma lisansi ku modoka ziba zahirimye kuko ni bibi cyane ndetse bimaze kudutwara benshi babipfiramo.”

Ibi byago bibaye nyuma y’uko muri icyo gihugu mu kwezi kwa mbere uyu mwaka ari bwo nanone muri iyo ntara ya Niger hari hapfiriye abantu 98 nyuma y’uko bamwe mu bahatuye bageragezaga kwimura lisansi ivuye mu modoka nayo yari yahirimye bayishyira mu yindi bakoresheje jenereyeta, biteza inkongi ikomeye bituma benshi baburiramo ubuzima.

Kugeza ubu bamwe mu bashoferi batwarira mu mihanda yo muri icyo gihugu by’umwihariko mu yo muri iyo ntara ya Niger bavuga ko iyo mihanda ikunze kuberamo impanuka nyinshi z’imodoka nini zitwara ibicuruzwa, bavuga ko ahanini biterwa n’imihanda yangiritse ndetse no kubura uburyo bwo gutwaramo ibintu hakoreshejwe gari ya moshi.

Oct 22, 2025 - 20:59