Huye: Aba Depite basabye abanyeshuri kurwanya ruswa ishingiye ku gitsina
Abanyeshuri biga muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye basabwe kurwanya no kwirinda ruswa mu buryo bwose, haba mu mashuri cyangwa mu buzima bwabo busanzwe bwa buri munsi.
Ibi babisabwe na bamwe mu bayobozi bo mu Nteko Ishinga Amategeko y'u Rwanda kuri uyu wa Gatatu tariki ya 22 Ukwakira 2025, mu gikorwa cy’ubukangurambaga cyabereye muri iyo Kaminuza, cyari cyateguwe hagamijwe gukangurira urubyiruko kurwanya ruswa n’ingaruka zayo mu rubyiruko mu kubaka iterambere ry’igihugu.
Iki gikorwa cyitabiriwe n’abanyeshuri, abayobozi ba Kaminuza n’abashyitsi bakuru baturutse mu Nteko Ishinga Amategeko y'igihugu, aho bigaga ku ngamba zo kurwanya ruswa ndetse no kugaragaza ingaruka igira muri sosiyete n’ubukungu bw’igihugu hagamijwe kuyirandura burundu.
Depite Jean d’Arc De Bonheur umwe mu bashyitsi bakuru bitabiriye icyo gikorwa yasabye abanyeshuri biga muri iyo Kaminuza kudashyigikira ruswa na gato mu bikorwa ibyo ari byo byose, haba mu buryo busanzwe cyangwa mu mico mibi ikorerwa mu mashuri yisumbuye na za Kaminuza.
Yagize ati “Ruswa yangiza igihugu, igatuma iterambere ridindira. Leta yashyizeho gahunda iyirwanya ariko namwe banyeshuri mugomba kuba maso cyane by’umwihariko mu karwanya ruswa ishingiye ku gitsina. Hari aho abarimu basaba abanyeshuri b’abakobwa kuryamana nabo kugira ngo babone amanota cyangwa umwanya. Ibyo mugomba kubyirinda.
Mwibuke ko ubunyangamugayo ari umutungo w’agaciro kurusha ibindi byose. Ntukigurishe kubera inyungu z’akanya gato, kuko zishobora kukwangiriza ejo hawe heza.”
Ni mu gihe Senateri Emmanuel Havugimana nawe mu butumwa bwuzuye inama zikomeye yibukije abari aho ko ruswa isenya umutimanama n’ejo hazaza h’uyikora.
Ati “Uwemeye ruswa nta mutuzo agira. Aba abonye icyo adakwiye kandi kitamuhesha ishema. Ubu hari n’abatinya kujyana amafaranga ya ruswa muri za banki kubera ko yakurikiranwa n’ubutabera. Ruswa irimbura ubugingo n’ejo hazaza hawe.”
Senateri Havugimana yavuze ko ubu hari icyizere cy’uko u Rwanda ruzagera ku rwego rw’ibihugu nka Botswana, iri ku isonga muri Afurika mu kurwanya ruswa, avuga ko hakenewe gukomeza ubukangurambaga no gushyira mu bikorwa amategeko ayihana.
Bamwe mu banyeshuri bitabiriye iki gikorwa baganiriye na UKWELITIMES bavuze ko bungukiyemo byinshi by’uko bagomba kurwanya ruswa n’imizi yayo mu buryo bushoboka bwose.
Rukundo Janvier, umwe mu banyeshuri biga icungamari mu mwaka wa kabiri witabiriye icyo gikorwa yavuze ko yiyemeje kurwanya ruswa. Yagize ati "Ibi biganiro byatugiriye akamaro. Niyemeje kwirinda ruswa mu buryo bwose kuko ishobora kutuzanira inyungu z’igihe gito, ariko igasenya ubunyangamugayo n’ubuzima bw’uwagizemo uruhare.”
Ni mu gihe Joanna Uwineza, umunyeshuri nawe witabiriye icyo gikorwa yavuze ko yafatiye ingamba muri izo nyigisho bahawe z’uko bagomba kurwanya ruswa. Ati "Ibi biganiro byamfashije gusobanukirwa ruswa ishingiye ku gitsina n’uburyo umuntu yakwirinda abashaka kumukoresha nabi. Niyemeje guhaguruka nkamenya gutanga amakuru aho mbibonye hose.”
Amategeko y’u Rwanda, arimo Itegeko No. 54/2018 rigena ibyaha n’ibihano bijyanye na ruswa, ateganya ko umuntu uhamwe n’icyaha cya ruswa ahanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka itanu n’irindwi, ndetse n’ihazabu yikubye inshuro icumi z’agaciro k’amafaranga yahawe. Ni mu gihe abakozi ba Leta bo bakurikiranyweho ruswa bahita birukanwa burundu mu kazi ka Leta.
U Rwanda rukomeje kuza mu bihugu bya mbere muri Afurika mu kurwanya ruswa. Nk’uko byagaragajwe na Transparency International mu 2023, aho u Rwanda rwagize amanota 53 kuri 100 ku rutonde rwa Corruption Perceptions Index muri Afurika.


Kinyarwanda
English
Swahili









