issa
FERWAFA yahannye abasifuzi batatu barimo Cucuri

Oct 22, 2025 - 23:05
 0

Ishyirahamwe ry'umupira w'amagaru hano mu Rwanda, FERWAFA, ryatangaje ko ryafatiye ibihano abasifuzi batatu barimo Ishimwe Jean Claude, Habumugisha Emmanuel hamwe na Mugabo Eric.

Ishimwe Jean Claude na Mugabo Eric bahaniwe amakosa bakoze ku mukino basifuye APR FC yatsinzemo Mukura Victory Sports, naho Habumugisha Emmanuel ahanirwa ikosa yakoze ku mukino Rayon Sports yanganyijemo na Gasogi United.

Ibi bikubiye mu itangazo, FERWAFA yashyize ahagaragara mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki 22 Ukwakira 2025, aho yemeza ko aba basifuzi batatu bamaze gufatirwa ibihano.

Ubwo ikipe ya APR FC yatsindaga Mukura Victory Sports igitego 1-0 mu mukino w'umunsi wa Kane wa Shampiyona wabaye tariki 19 Ukwakira 2025, ntabwo abakunzi ba Mukura Victory Sports bigeze bishimira uko basifuriwe ndetse ubuyobozi buza kwandika busaba ibisobanuro ku misifurire.

Benshi bagarutse ku ikosa Niyigena Clement yakoreye Hakizimana Zuberi ryagombaga kuvamo ikarita y'umuhondo ikaba iya Kabiri abonye agahita ahabwa ikarita y'umutuku ariko siko byagenze ryarirengagijwe. Iri kosa ni naryo Ishimwe Jean Claude uzwi nka Cucuri yahaniwe. Uyu musifuzi wari hagati yahawe ibyumweru bibiri atongera gusifura.

Muri uyu mukino kandi ikipe ya Mukura Victory Sports yabonye igitego cyo kwishyura mu minota ya nyuma umusifuzi wari ku ruhande rw'iburyo, Mugabo Eric aracyanga, ni nabyo byatumye ahabwa ibihano byo kumara hanze y'ikibuga ibyumweru Bine.

Ku itariki 5 Ukwakira 2025, Rayon Sports yakinnye umukino w'umunsi wa Gatatu na Gasogi United. Ni umukino warangiye ikipe zombi zinganyije ibitego 2-2 ariko Perezida, abakinnyi n'abakunzi ba Gasogi United ntibishimira imisifurire.

Muri uyu mukino Gasogi United yabonye igitego cya Gatatu cyagombaga kubahesha itsinze ariko biba ngombwa ko abasifuzi bafata icyemezo cy'uko hari habayemo kurarira. Ibi byatumye Habumugisha Emmanuel ahabwa ibihano bingana no kumara hanze y'ikibuga ibyumweru Bine kuko niwe wari ku ruhande yemeza ko hari habayemo kurarira.

Muri iri tangazo FERWAFA ivuga ko ibi bihano ntacyo bihindura ku byavuye mu mukino kuko biteganywa n'amategeko agenga Rwanda Premier League mu ngingo yayo ya 8 agace ka 2, ivuga ibyerekeye kwemeza ibyavuye mu mukino.

Ishimwe Jean Claude 'Cucuri' yahawe ibyumweru bibiri atongera gusifura 

Mugabo Eric yahawe ibihano byo kumara hanze y'ikibuga ibyumweru Bine 

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373

FERWAFA yahannye abasifuzi batatu barimo Cucuri

Oct 22, 2025 - 23:05
Oct 23, 2025 - 10:37