Imishinga n’ibitekerezo biri muri Rayon Sports biraza gushyirwa mu bikorwa?
Iyo bigeze mu gihe cyo kubaka ikipe ya Rayon Sports, ibivugwa mu buyobozi ndetse n’imishanga igenda ivugwa iba ari myinshi ku buryo iyo urimo kuyumva wumva izaba ikomeye ariko bigatandukana n’ibikorwa.
Ku munsi w’ejo hashize ku Cyumweru tariki 31 Gicurasi 2026, ikipe ya Rayon Sports yakoze ikirori cyo kwishimira ibikombe ikipe y’abagore yegukanye uyu mwaka w’imikino ndetse n’umwanya wa kabiri ikipe y’abagabo babonye yatumye batsindira umwanya wo kuzitabira imikino ya CAF Confederations Cup.
Muri ibi birori umuyobozi wa tekenike muri Rayon Sports, Dylan Lienart, yahawe ijambo ashimira ubuyobozi bw’ikipe ndetse n’uko yakiriwe n’abafana agira n’ibyo ageza ku bafana, n’abakinnyi biteguye gukora kugira ngo ikipe ikomere kurushaho.
Dylan Lienart yatangaje ko intego bafite yo kubaka iyi kipe itagarukira ku kwitwara neza hano mu Rwanda gusa, ahubwo bifuza kuba intangarugero no ku ruhando rw’Afurika nkuko RSSB Tigers yabikoze muri Basketball.
Yagize ati “ Naje hano mfite intego imwe na Perezida. Intego ntabwo ari ukwigarurira gusa umupira w'amaguru mu Rwanda, ahubwo ni ugukora nk'ibyo ikipe ya Basketball yakoze, tukaba urugero n'icyitegererezo muri Afurika, haba ku ikipe y'abagore no ku y'abagabo.”
Dylan yagaragaje kandi ko ibi byose abayobozi ndetse n’ibyo barimo gutegura bizakunda neza ari ukubera abakinnyi bakomeye kandi beza bagomba kugurwa ndetse n’imitegurire myiza ya kinyamwuga.
Yagize ati “ Ibyo bizagerwaho binyuze mu gushaka abakinnyi beza, ariko cyane cyane binyuze mu mikorere myiza no gutegura ibintu mu buryo bwa kinyamwuga. Tuzazana impinduka n'ibitekerezo bishya, ariko icy'ingenzi ni uko ari mwe bakinnyi n'abakinnyi b'abagore muzashyira mu bikorwa ku kibuga intego n'icyerekezo by'iyi kipe.”
Yakomeje agira ati “ Tuzatangira gukora ibyo vuba cyane kuko dufite gahunda nyinshi z'imikino n'amarushanwa adutegereje, haba ku makipe y'abagore n'abagabo.”
Ku rundi ruhande perezida wa Rayon Sports, Murenzi Abdallah, agaragaza ko nyuma yo gusoza iyi Saison bagiye kubaka iyi kipe kandi bigomba kugirwamo uruhare n'abatoza ndetse n'umuyobozi wa tekenike cyane ko ari ko kazi babifuzaho.
Ibi bitekerezo wumva bifitwe n’abayobozi ba Rayon Sports ni byiza ku buryo w’umva bishyizwe mu bikorwa iyi kipe izaba ikomeye cyane.
Mu buyobozi iyi kipe iheruka mu myaka 5 byagiye bivugwa ko igiye kubakwa mu buryo bukomeye muri buri gihe cyo kugura no kugurisha abakinnyi, gusa mu gihe gito Murenzi Abdallah amaze ku buyobozi ubona hari ibyo yahinduye kandi byinshi.
Kugeza ubu ubuyobozi bwa Murenzi Abdallah bwazanye umuyobozi wa Tekenike ugomba gutegura umushinga w’igihe kirekire ndetse kugeza ubu nta kibazo cy’imishahara cyangwa uduhimbazamusyi kikigaragara mu bakinnyi n’abakozi.
Rayon Sports igiye gutangira kwiyubaka nkuko ubuyobozi bubitangaza kuko mu gihe cya vuba barasabwa gutanga urutonde rw’abakinnyi n’abatoza izakoresha mu mikino nyafurika.
Murenzi Abdallah afite intego yo kubaka Rayon Sports ikaba ikomeye mu mwaka utaha
Umuyobozi wa Tekenike wa Rayon Sports afite intumbero nziza kuri iyi kipe

Kinyarwanda
English
Swahili








