UGB ya Coach Gael itsinze Dar City iyoborwa n'umujyanama wa Diamond Platinumz
Ikipe ya UGB iyoborwa n'umwe mu baherwe bazwi mu myidagafuro hano mu Rwanda, Karomba Gael uzwi nka Coach Gael itsinze Dar City iyoborwa n'umujyanama wa Diamond Platinumz witwa Salama SK.
Tariki 23 Mata 2025, nibwo irushanwa ryo kwibuka ku nshuro ya 31 Genocide yakorewe abatutsi mu 1994 muri Basketball, ryatangiye ndetse ry'itabirwa n'amwe mu makipe akomeye aturutse hanze y'u Rwanda.
Amwe mu makipe yitabiriye iri rushwanwa arimo Dar City BBC, JKL DOlphins WBBC ndetse Kenya Ports BBC ndetse n'izindi mu bagabo hamwe no mu bagore. Izi ziyongereye kuri APR BBC, REG BBC ndetse na UGB BBC hamwe n'izindi zibarizwa hano mu Rwanda.
Kuri uyu wa Kane tariki 24 Mata 2025 saa Kumi n'ebyiri n'igice z'umugoroba, ikipe ya UGB BBC yagombaga gukina na Dar City BBC yo mu gihugu cya Tanzania ndetse iyoborwa n'umujyanama wa Diamond Platinumz uzwi cyane nk'umuhanzi muri Afurika ndetse n'isi yose.
Ikipe ya UGB BBC yaje kwitwara neza muri uyu mukino kuko yatsinze amanota 75 kuri 71. Ni umukino utari woroshye ariko ikipe ya UGB BBC yagerageje gushaka uko yabona iyi ntsinzi kugirango yizere gukomeza.
Agace ka mbere karangiye ikipe ya UGB BBC ari yo iri imbere n'amanota 17 kuri 16, wabonaga ikipe zegeranye cyane ndetse imwe itsinda amanota indi ikishyura. Igice cya mbere kigizwe n'uduce 2, cyaje kurangira UGB BBC itsinzwe amanota 40 kuri 32 benshi bagirango iraza gutakaza uyu mukino.
Mu gice cya Kabiri, agace ka 3 kaje kurangira ikipe ya UGB BBC itsinzwe n'ubundi amanota 58 kuri 57, wabonaga umukino urimo kurushaho gukomera kuko Dar City wabonaga ishaka gutsinda ari nako UGB BBC igerageza kubazibira.
Aho ikipe ya UGB BBC yakoze ibisa n'ibitangaza ni mu gace ka Kane ari nako ka nyuma kuko yaje gutsindamo amanota menshi ndetse ibasha gufunga abasore na Dar City BBC, umukino urangira UGB BBC itsinze amanota 75 kuri 71.
Uyu mukino washimishije bamwe mu bari bari muri Kigali Universe kuko wari urimo ishyaka ndetse no guhatana cyane. Abasore ba UGB BBC ntabwo Coach Gael yari yaje kubashyigikira ariko murumuna we witwa Kenny Mugarura yari yaje kuwurebe ndetse ni n'umwe mu bari mu buyobozi bw'iyi kipe.
Bamwe mu bayobozi n'amakipe yombi bari baje kureba uyu mukino


Kinyarwanda
English
Swahili









