issa
Uko Pavelh Ndzila yahagaritse by’agateganyo gukinira ikipe y’igihugu

Sep 17, 2025 - 21:23
 0

Umuzamu wa Rayon Sports, Pavelh Ndzila yahagaritse gukina mu ikipe y’igihugu ya Congo Brazazille kubera ibibazo biri muri Federasiyo.

Ibi yabigarutseho mu kiganiro kirambuye yagiranye na Radio/TV10, agaruka kuri byinshi birimo uko yahagaritse by’agateganyo kwitabira ubutumire bw’ikipe y’igihugu.

Pavelh Nzila avuga ko hari ibibazo hagati ya Federasiyo na Minisiteri ya Siporo muri Congo Brazaville ari nacyo cyatumye iyi kipe ibura umusaruro kugeza ubu. Uyu mukinnyi avuga ko ibi bibazo bicyemutse ashobora kugaruka mu gihe yakitabazwa.

Yagize ati “ Oya, nahagaritse gukina mu ikipe y’igihugu. Nshobora kugaruka mu gihe ibintu byaba bigiye mu buryo. Hari ibibazo byinshi hagati ya Federasiyo na Minisiteri byangije ikipe y’igihugu. Ku bw’ibyo njyewe nahisemo kubivamo ariko nibikemuka bakampamagara nshobora kujyayo.”

Yakomeje avuga ko vuba aha bamuhamagaye kugira ngo bamenye niba ameze neza ariko yanga kwitabira  kuko ibyo ibibazo bitarakemuka.

Yagize ati “ Bampamagaye bambaza niba nakomeza, ndabahakanira, sinshobora kugenda. Nk’ikipe y’abakina imbere mu gihugu, ni abana bahamagawe baheruka gukina iyi mikino iheruka, ntawo hanze bahamagaye kandi turabafite benshi.”

Yanze kugira icyo avuga kuri ibi bibazo kugira ngo bidateza ikibazo ariko avuga ko ari byo byatumye afata umwanzuro wo kudakomeza kwitabira.

Yagize ati “ Ni ibibazo biri hagati mu bayobozi. Ndatekereza ntabisobanura kuko ntibyaba byiza, ariko icyo nzi n’uko hari ibibazo kandi nibyo byatumye bamwe mu bakina hanze bareka kuza nkuko nanjye nafashe umwanzuro wo kutagaruka.”  

Pavelh Ndzila aheruka mu ikipe y’igihugu ya Congo Brazaville mu mwaka ushize wa 2024 akinjira muri APR FC ariko kandi no muri 2023, nabwo yari yahamagawe ubwo yakinaga muri FC Otoho y’iwabo.

Pavel Nzilla Mu ikipe y'igihugu ya Congo Brazaville

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373

Uko Pavelh Ndzila yahagaritse by’agateganyo gukinira ikipe y’igihugu

Sep 17, 2025 - 21:23
Sep 17, 2025 - 21:26