Rayon Sports yaryohewe n’abarundi, APR FC iracyari muri Ghana! Avugwa mu Rwanda
Muri iki gihe cy’isoko ry’igura n’igurishwa ry’abakinnyi hano mu Rwanda hari kuvugwa amakuru menshi.
Amakuru yacu y’imikino reka tuyahere mu karere ka Bugesera, aho iyi kipe yaho, Bugesera FC yongereye amasezerano abakinnyi batari bacye bari bageze ku mpera z’ayo bari bafite.
Tariki 16 Kamena 2025, iyi kipe yongereye amasezerano y’umwaka umwe umutoza Banamwana Camarade. Uyu mutoza nyuma yo kongera amasezerano, yahise yongerera amasezerano abakinnyi barimo Mucyo Didier Junior.
Uyu mukinnyi wakinnye muri Rayon Sports, yongereye amasezerano y’imyaka 2 nk’umukinnyi wa Bugesera FC. Iyi kipe kandi yongereye amasezerano y’imyaka 2 abakinnyi barimo Iracyadukunda Eric ndetse na Ngendahimana Eric.
Andi makuru arimo kugarukwaho cyane ni amagambo ya Chairman wa APR FC, Brig. Gen Deo Rusanganwa agaruka ku bakinnyi iyi kipe ye yasinyishije bavuye muri Rayon Sports bivugwa ko bagize uruhare mu kubura igikombe kw’iyi kipe.
Yagize ati “ Kuba wavuga ngo narabateguye kugira ngo mbagure, namuteguye n’abandi bamutegura. Muri APR FC uwo muco ntabwo tuwujyamo. Ese bariya bana twaguze ku mwanya yabo ni nde ubarusha? Kandi n’imyaka yabo iracyari micye.
Wamenya Ombarenga Fitina naramuzaniye iki? Yaza agafasha abari hasi kuko umwanya we ukinaho umwana ukiri muto. Ntitwari kuzana abanyamahanga kuko dufite benshi. Twabazanye kugira ngo dushake ibisubizo by’ibibazo twari dufite.”
Ikipe ya APR FC kandi amakuru UKWELITIMES dufite ni uko ikirimo gushaka undi mukinnyi umwe w’umwataka ugomba kuza yiyongera ku banyamahanga iyi kipe yasinyishije barimo Memel Dao ndetse na Ronald Ssekiganda.
Amakuru ahari avuga ko iyi kipe ikiri kuganiro na Stephen Amankona ukina muri Berekum Chelsea y’iwabo muri Ghana. Biravugwa ko APR FC ikirimo gukora ibishoboka byose kugira ngo yegukane uyu mukinnyi watsinze ibitego 15 saison ishize ya 2024-2025.
Ikipe ya APR FC kandi ikomeje imyiteguro yo kwizihiza imyaka 30 iyi kipe imaze ibayeho. Ubuyobozi bw'abafana bugeze kure imyiteguro ariko uyu munsi tariki 30 kamena 2025, nibwo kwiyandikisha kubazaza muri ibi birori biraza kurangira. Ibirori biteganyijwe tariki 4 Nyakanga 2025, bizabera i Gicurmbi ku murindi w'intwari.
Amakuru yacu reka tuyakomereze muri Rayon Sports iri mu ngamba cyane muri iyi minsi ku rusha andi makipe yose akina shampiyona y’u Rwanda.
Ikipe ya Rayon Sports iheruka gusinyisha abakinnyi 3 barimo Gloire Tambwe waje avuye muri Musongati FC yo mu gihugu cy’u Burundi. Abandi bakinnyi barimo Rushema Chris waje avuye muri Mukura Victory Sports ndetse na Serumogo Alli wongereye amasezerano y’imyaka 2.
Amakuru UKWELITIMES twamenye ni uko ikipe ya Rayon Sports igihuze cyane mu kuganiriza abakinnyi. Umukinnyi uri imbere cyane ni Bigirimana Abedi ukomoka mu gihugu cy’u Burundi ndetse vuba ngo ashobora gusinyira iyi kipe.
Bigirimana Abedi na Rayon Sports bavugana yasabye ibihumbi 30 by’amadorari ariko iyi kipe imuhereza ibihumbi 25 by’amadorari. Biravugwa ko iyi kipe n’uyu mukinnyi bumvikanye.
Kuri uyu wa kabiri tariki 1 Nyakanga 2025, ikipe ya Rayon Sports iratangira imyitozo. Umutoza mukuru Afhamia Lotfi atangire kugerageza abakinnyi 3 b’abanyamahanga barimo Mohamed Chely, Rayane Hamouimeche ndetse n’umuzamu Drissa Kouyate.
Ku munsi w’ejo hashize tariki 29 kamena 2025, hakinywe umukino wa nyuma mu bakobwa ndetse n’abahungu batarengeje imyaka 20. Ni ibikombe byatwawe na Marine FC mu bahungu ndetse na Police WFC. Marine FC yatsinze Gasogi United kuri penalite 5-4 naho Police WFC itsinda Nyagatare WFC ibitego 2-0.
Ngendahimana Eric yongereye amasezerano
Bigirimana Abedi wakinaga muri Police FC


Kinyarwanda
English
Swahili









