Umutoza w’ikipe y’igihugu ya Espagne yateje impaka nyuma yo kwirengagiza abakinnyi ba Real Madrid
Umutoza w’ikipe y’igihugu ya Espagne, Luis de la Fuente, yahamagaye abakinnyi bazitabira igikombe cy’Isi, batarimo umukinnyi n’umwe wa Real Madrid.
Kuri uyu wa mbere tariki 25 Gicurasi 2026, umutoza wa Espagne Luis de la Fuente yatangaje urutonde rw’abakinnyi azajyana mu Gikombe cy’Isi cya 2026, kandi abakinnyi benshi ba FC Barcelona barimo. Abakinnyi nka Pau Cubarsí, Pedri na Ferran Torres bahamagawe.
Joan García, wagize umwaka mwiza cyane muri saison ye ya mbere muri FC Barcelona, yaje mu bazamu batatu bahamagawe, barimo Unai Simón na David Raya bo bamaze igihe bahamagarwa mu ikipe y’igihugu cya Espagne.
Undi mukinnyi wa Barcelona wari warateje impaka ni Gavi. Uyu mukinnyi wo hagati yari ingenzi cyane muri Espagne mbere yo kugira ikibazo gikomeye cy’imvune ya ACL mu 2023. Gusa Gavi ari mu bakinnyi bazakina igikombe cy’Isi cya 2026.
Mbere yo guhamagarwa kwa Gavi, umutoza yari yagize ati “Ntabwo ari impuhwe twamugiriye. Yarabyikoreye. Yabigezeho nyuma yo kumara igihe mu mvune ebyiri zikomeye, gukora cyane no kwihangana. Ubu ubuzima n’umupira biri kumuha ibyo yakoreye byose. Ari mu bihe byiza cyane kandi afite icyizere kinini. Twanyuze mu bihe bikomeye igihe yavunikaga bwa mbere, kandi byatumye turushaho kubona agaciro ke kuko ni umukinnyi uba wibukwa iyo adahari.”
Urwo rutonde rw’abakinnyi 26 rugaragaramo cyane abakinnyi b’inyuma, harimo bamwe batunguranye ndetse n’abandi benshi batahamagawe.
Abandi bakinnyi batunguranye barimo Eric Garcia ukina muri FC Barcelona, Mikel Merino urimo kuva mu mvune muri Arsenal FC hamwe na Gavi. Muri aba bakinnyi ntabwo hagaragaramo umukinnyi n’umwe wa FC Barcelona kandi Dean Huijsen wari usanzwe ahamagarwa ariko uyu mwaka kwitwara nabi byatumye adahabwa umwanya.
Urutonde rw’abakinnyi bahamagawe mu ikipe y’igihugu ya Espagne.
Abazamu: Unai Simón, David Raya na Joan García
Ba Myugariro: Cucurella, Grimaldo, Cubarsí, Laporte, Pubill, Eric García, Marcos Llorente na Pedro Porro
Abo Hagati: Pedri, Fabián Louis , Martin Zubimendi, Gavi, Rodrigo, Álex Baena na Mikel Merino
Ba rutahizamu: Oyarzabal, Dani Olmo, Nico Williams, Yeremy Pino, Ferran Torres, Borja Iglesias, Víctor Muñoz na Lamine Yamal

Kinyarwanda
English
Swahili








