Amavubi yahuriye n’ibibazo muri Morocco yimura ibirindiro
Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryatangaje ko imikino ya gicuti mpuzamahanga Ikipe y’Igihugu Amavubi yari kuzakinira i Marrakech muri Morocco mu gihe cy’ikiruhuko mpuzamahanga cya FIFA cyo muri Kamena 2026 itakibaye kubera impamvu z’umutekano ndetse ko igiye gukomereza umwiherero mu Misiri.
Ibi byatangajwe ku wa Gatatu tariki ya 3 Kamena 2026, nyuma y'uko FERWAFA ihawe ibaruwa n’ubuyobozi bw'ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Morocco buyimenyesha ko iyo mikino itemewe kubera impamvu z’umutekano.
Aya makuru kandi yamenyekanye, ubwo bamwe mu bagize intumwa z’Amavubi bari bamaze kugera i Marrakech ku wa 1 Kamena 2026, aho bari bagiye gutangira imyiteguro y’iyo mikino.
Nubwo iyi gahunda yahindutse mu buryo butunguranye, FERWAFA yavuze ko yubashye icyemezo cyafashwe n’inzego zibishinzwe muri Morocco.
Iri shyirahamwe kandi ryahumurije abakunzi b’umupira w’amaguru ko gahunda yo kwitegura imikino yo gushaka itike ya AFCON 2027 izakomeza nk’uko byari biteganyijwe.
Itangazo ryayo rigira riti “Twubashye icyemezo cyafashwe n’inzego zibishinzwe muri Morocco, bityo tukaba tumenyesha ko gahunda yo kwitegura imikino yo gushaka itike ya AFCON 2027 ikomeje."
Mu rwego rwo gukomeza imyiteguro y’Ikipe y’Igihugu, umwiherero w’Amavubi uzakomereza mu Mujyi wa Cairo mu Misiri kuva tariki ya 4 kugeza ku ya 11 Kamena 2026.
FERWAFA yanasabye abakunzi b’umupira w’amaguru gukomeza gushyigikira ikipe y’Igihugu, inashimira abafatanyabikorwa bakomeje kugira uruhare mu gutuma imyiteguro yayo ikomeza kugenda neza, muri iki kiruhuko mpuzamahanga cya FIFA.

Kinyarwanda
English
Swahili








