Dauda Yusif yifuza gukinira Amavubi
Umukinnyi ukina mu kibuga hagati ukomoka mu gihugu cya Ghana, Seidu Dauda Yusif, yatangaje ko yiteguye gukinira Amavubi mu gihe yaba ahamagawe na FERWAFA.
Mu ijoro ryacyeye tariki 3 Gicurasi 2026, nibwo Dauda Yusif yatangaje ko yiteguye gukinira Amavubi mu gihe yaba yitabajwe kugira ngo agire icyo afasha mu kibuga hagati.
Dauda Yusif ubwo yaganiraga na mugenzi we bakinana muri APR FC, Mamadou Sy, yagaragaje ko yakinira Amavubi. Ibi yabitangaje mu kiganiro cya ‘Live’ kuri ‘Tiktok’ ubwo Mamadou Sy yamubwiraga ko abafana benshi bamwifuza mu ikipe y’igihugu y’u Rwanda nawe asubiza agira ati “ Nditeguye, nditeguye. Ndategereje.”
Uyu munya-Ghana amaze imyaka ibiri ari umukinnyi wa APR FC nyuma yo kuyisinyira mu mpeshyi ya 2024. Nubwo Dauda Yusif yifuza gukinira Amavubi ariko kwemererwa na FIFA ni ibintu bigoye cyane ugendeye ku mategeko agenderwaho kugira ngo umukinnyi akinire Ikipe y’igihugu runaka.
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku Isi, FIFA, riteganya ko umukinnyi akinira ikipe y’igihugu mu gihe aba yaravukiye mu gihugu gishya ashaka gukinira, kuba nyina umubyara cyangwa Se umubyara baravukiye muri icyo gihugu ashaka gukinira, kuba Nyirakuru cyangwa Sekuru baravukiye muri icyo gihugu no kuba yaramaze imyaka byibura itanu ikurikirana aba muri icyo gihugu gishya nyuma yo kuzuza imyaka 18.

Kinyarwanda
English
Swahili








