The Ben na Pamela bari muri Zambia
Umuhanzi The Ben n’umugore we Uwicyeza Pamale bari kubarizwa I Lusaka muri Zambia aho bageze ku wa 30 Mata 2026.
Ku mbuga nkoranyamba za Pamela yashyize amafoto yerekana ko bari muri hoteli yitwa Bonanza Golf Course iba mu murwa mukuru wa Zambia. The Ben na Pamela bitabiriye igitaramo cya Davido gitegerejwe ku 01 Gicurasi 2026 kiza kubera ahitwa Ciela Resort Bonanza.
Ni igitaramo cy’abanyamafaranga ‘VIP Experience’. Kiri mu ruhererekane rw’ibitaramo Davido ari gukora mu kwamamaza album yitwa’5IVE’. Ku itariki 02 Gicurasi 2026 kizabera’Polo Field Show Ground’ n’ubundi I Lusaka.
Igitaramo cyo ku wa 01 Gicurasi 2026 kiraba kirimo Rick Ross na Koffi Olomide. Itike yo kwinjira muri icyo gitaramo cy’abakimaze ihagaze 1,956,758 Frw naho iya make ni 1,174,055 Frw.

Kinyarwanda
English
Swahili









