
Gloria Bugie akomeje kwikoma abahanzikazi bo muri Uganda
Umuhanzikazi wo muri Uganda Gloria Bugie, akomeje kwibasira bagenzi be abashinja kumugendaho no kumugirira ishyari.
Kuri ubu Grolia Bugie yahishuye ko hari abahanzikazi bahora bamucunga aho agiye hose bashaka kumenya n'ibyo arimo gukora.
Mu kiganiro yagiranye n'abamumurikira kuri X, yavuze ko abo bahanzikazi bamugendaho ari abamutinya kuko abarenzeho.
Ibi yabivuze nyuma y'uko kuri uyu wa 02 Mata 2025, yari yatangaje ko hari abahanzikazi bamwanga, akavuga ko abamwanga ari abadafite ikibuno kinini.
Mu butumwa yanyujije kuri X, yagaragaje ko abamwanga cyane ari abagore badafite ikibuno kinini (Nyash).
Yagize ati "Ariko kuki abagore benshi bari mu muziki banyanga? By'umwihariko abadafite ikibuno (araseka)."
Gloria Bugie ari mu bahanzikazi bakunze guterwa amabuye n'abantu benshi bitewe n'imyambarire ye inengwa na benshi, by'umwihariko akaba yaramamaye ubwo ku mbuga nkoranyambaga hajya amashusho ye yambaye ubusa.
Gloria Bugie arashinja bagenzi be kumwanga