Bruce Melodie yongeye kugaragaza inyota ya Grammy Awards

Apr 2, 2025 - 08:01
 0

Umuhanzi Itahiwacu Bruce [Bruce Melodie] ku nshuro ya kabiri yongeye kuvuga ko bitinde bishyire kera azegukana Grammy Awards kimwe mu bihembo bikomeye mu muziki ku Isi.

Mu butumwa yashyize ku mbuga nkoranyambaga ze kuri uyu wa 01 Mata 2025, yongeye gushimangira ko bizatinda ariko agashyira agacyura Grammy Award i Kigali, ndetse asaba abantu kuzamwibutsa ibi yavuze.

Bruce Melodie ahamya ko ibyo ari ibintu byigaragaza, ndetse ko umuntu utabibona yaba atareba kure.

Muri ubwo butumwa yagize ati "Niba ahazaza hanjye utabonamo Grammy, ntabwo ureba neza bihagije (Ntabwo ureba kure). Ubu butumwa muzabunyibutse"

Ntabwo ari ubwa mbere Bruce Melodie agaragaza ko azashyira akazana Grammy Award mu Rwanda, kuko ku nshuro ya mbere yabivuze mu Ugushyingo 2023.

Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa Threads muri icyo gihe, yagize ati "Mwite ku magambo yanjye, umunsi umwe nzazana ibihembo bya Grammy mu rw'imisozi igihumbi."

Bruce Melodie aremeza ko umunsi umwe azazana Grammy Awards i Kigali

Apr 2, 2025 - 08:04

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow

This site uses cookies. By continuing to browse the site you are agreeing to our use of cookies.