issa
“Nta Mana, nta masengesho ateze kutuvana muri ibi bibazo” – Omah Lay

Nov 21, 2025 - 17:45
 0

Umuhanzi w’icyamamare mu njyana ya Afrobeats, Stanley Omah Didia uzwi nka Omah Lay, yavuze ko nta Mana nta n'amasengesho bishobora gukiza igihugu cya Nigeria.

Ibi uyu muhanzi ugezweho muri iki gihe abikesha impano ye yigariye mu kwandika no kuririmba yabigarutseho kuri uyu wa Kane tariki ya 20 Ugushyingo mu butumwa yashyize ku rubuga rwe rwa X, Omah Lay yavuze ko nta Mana, nta Yesu, nta Allah cyangwa amasengesho bishobora gukiza bikavana igihugu cye cya Nigeria mu bibazo bicyugarije by’ubwicanyi bukomeje gukorerwa abakirisitu.

Uyu muhanzi yavuze ko aho kwiringira ibyo byose byaruta gutuza n’ayo masengesho akavaho, avuga ko ibibazo byugarije icyo gihugu bizakemuka gusa mu gihe abaturage bagituye bafashe iya mbere mu bikorwa bifatika bagafa ingamba zikomeye aho guhora mu masengesho adashira.

Yagize ati “Nta Mana, nta Yesu, nta Allah, nta masengesho ateze gukiza igihugu cyacu cya Nigeria. Ibi bibazo ni twe ubwacu tuzabyikemurira nk’abaturage tugafata ingamba zifatika Kandi zikwiye aho guhora mu masengesho adashira dusenga gusa".

Ibi uyu muhanzi abitangaje mu gihe muri icyo gihugu cya Nigeria bikomeje kuvugwa ko abakirisitu bafite ukwemera kwabo bakomeje kwicwa bazira uko kwemera kwabo n'amadini basengeramo ndetse n’umutekano muke ukaba ukomeje kwiyongera aho ibigo bimwe na bimwe by’amashuri byatangiye gufunga kubera ishimutwa ry'abana b’abanyeshuri rikorwa n’imitwe yitwaje intwaro.

Kugeza ubu Loni yamaze gutangaza ko ubwo bwicanyi bukorerwa abakirisitu muri icyo gihugu atari ubusanzwe bw'urugomo ahubwo ko ari Jenoside irimo gukorerwa abo bakiristu uretse ko ibyo leta ya Nigeria ibihakanira kure ivuga ko ibibazo biri muri icyo gihugu ari ibyumutekano muke gusa.

Nov 21, 2025 - 19:39