Tiwa Savage na Yemi Alade basubukuye umubano nyuma y’imyaka 7
Abahanzikazi bo muri Nigeria, Yemi Alade na Tiwa Savage, basubukuye umubano wabo nyuma y’imyaka irindwi batavuga rumwe baragwa n'amakimbirane gusa.
Amakimbirane y'aba bombi yatangiriye ku mbuga nkoranyambaga mu 2018 ubwo Alade yafataga ifoto ya mugenzi we Tiwa Savage akandikaho amagambo amushinjya kwiyambika nabi no guta umuco. Ibyo byakurikiwe n'amagambo Tiwa Savage nawe yamusubije amubwira ko buri wese akwiye kwimenya ko nta muntu umenyera undi iki mukwiye, ubwo intambara y'amagambo yabo itangira uko.
Byagiye bivugwa ko abo bahanzikazi bombi bagiye bapinganira ku ndirimbo zabo akenshi bikaba ari nacyo cyabateraga guhora mu ntonganya z'amagambo ku mbuga nkoranyambaga zabo. Mu 2020 bongeye kuri koroza kuri Instagram zabo aho Tiwa Savage yashinjaga mugenzi we Yemi Alade kumwibasira akamutesha agaciro uretse ko icyo gihe Alade ntacyo yigeze amusubiza.
Kugeza ubu igikomeje gutangaza benshi hirya no hino ku isi ni uko aba bahanzikazi bombi ku wa Kane tariki ya 20 Ugushyingo i Lagos bahuriye mu gitaramo cyiswe ‘The Price of Being Her' cyabahurije hamwe aho Alade yasabye mugenzi we Tiwa Savage gukomeza kuba we mu muziki ahagazemo neza.
Nk’uko ibitangazamakuru byo muri Nigeria bikomeje kubitangaza, ni uko Tiwa Savage nawe yashimiye cyane mukuru we mu muziki Yemi Alade, nubwo aba bombi batigeze bagira icyo batangaza ku gihe nyakuri biyungiye, usibye kugaragara kuri urwo rubyiniro gusa rw’igitarmo cyari cyateguwe na Entertainment Week Africa.


Kinyarwanda
English
Swahili









