Alien Skin yavuze nyirabayazana wo guhondagurwa kwe
Umuhanzi wo muri Uganda Alien Skin, yavuze ko Leta ya Uganda ariyo nyirabayazana wo kuba aheruka gukubitwa n'abafana mu Ntara imwe yo muri iki gihugu.
Alien Skin uherutse gukubitirwa mu Karere ka Iganga ko mu Burasirazuba bw’iki gihugu, yagaragaje ko ibyamubayeho ahanini byatewe na Leta yanze kumuha ubwirinzi.
Mu kiganiro yagiranye na Exclusive Buzz, yavuze ko mbere y’uko ajya gutaramira muri aka gace yari yabanje gusaba uburenganzira bwo kwitwaza imbunda yo kwirinda mu gihe hagira abamwataka cyangwa se bakamuha abashinzwe umutekano bo kumurinda.
Yavuze ko ibyo byose yabivuze ariko ubuyobozi ntibwagira icyo bumusubiza, kugeta ku munsi wo gutarama ubwo yajyaga gutaha agategwa n’abantu bakamukomeretsa.
Polisi ya Uganda iherutse gusaba abahanzi kugenda mu itsinda ry'abantu batarenze batanu, nyuma y'uko byari bimaze kugaragara ko abahanzi bagenda mu matsinda manini bakagenda bateza umutekano muke.
Isoko yabyo n'ubundi yaturutse kuri uyu Alien Skin wahagurukije itsinda ry'abasore be bajya guhagarika igitaramo cya Pallaso yarimo akora tariki ya 01 Mutarama 2025.
Pallaso nawe ntiyabyihanganiye kuko yahise ahagurutsa abasore be bagaba igitero kuri Alien Skin iwe mu rugo bangiza byinshi banatwika imodoka ye ya Range Rover.
Nyuma y'uko ibi bikorwa bikomeje kwamaganwa na benshi, polisi yafashe umwanzuro ko nta muhanzi uzongera kugenda mu itsinda ry'abantu barenze batanu.


Kinyarwanda
English
Swahili









