Imbaraga za O2 Arena ku bahanzi bo muri Nigeria

Apr 15, 2025 - 12:10
 0

Ibanga ryihishe inyuma yo kuba abahanzi bakomeye muri Nigeria bashaka kujya gukorera igitaramo mu nyubako ya O2 Arena iri mu Bwami bw'u Bwogereza.

Inyubako ya O2 Arena n'imwe mu nzu ziberamo ibitaramo ku rwego mpuzamahanga aho abahanzi bakomeye benshi baba bifuza kujya muri iyi nyubako yakira abarenga ibihumbi 20.

By'umwihariko iyi nyubako yabaye intego ku bahanzi bo muri Nigeria, aho iyo ushaka kwerekana ubushongore n'ubukaka bwawe ubanza kwipima iyi nyubako.

Abahanzi bo muri Nigeria bamaze gutaramira muri iyi nyubako barimo Wizkid wahataramiye inshuro eshanu harimo mu 2018, mu 2021 no mu yindi myaka.

Barimo kandi Burna Boy wayujuje mu 2020, Davido wahataramiye inshuro eshatu, harimo mu 2019, no mu 2024, Rema mu 2023, Tiwa Savage na Asake.

Nk'uko ikinyamakuru cyo muri Nigeria Vanguard kibitangaza, abahanzi bo muri Nigeria bakunda iyi nyubako kubera impamvu eshatu.

Impamvu ya mbere ni uko baba bashaka kubaka ibigwi nk'iby'abahanzi bakomeye ku rwego rw'Isi bataramiye muri iyi nyubako nka Beyoncé, Drake, Adele n'abandi.

Indi mpamvu ni uko abacunga iyi nyubako batanga ibikoresho bya muzika bigezweho nk'amatara, indangururamajwi, urubyiniro n'ibindi byinshi utapfa kubona ahandi,

Icya nyuma gituma abahanzi bo muri Nigeria bashidukira O2 Arena, baba bashaka kuzamura umuziki wabo ku ruhando mpuzamahanga bakabona abakunzi ku rwego rw'Isi.

Umuhanzi wo muri Nigeria ukoreye igitaramo cye muri O2 Arena bituma izina rye rizamuka ku ruhando mpuzamahanga, bikaba byatuma inzu zikomeye zisinyisha abahanzi zimuha amasezerano.

Aba kandi yabasha kumvwa n'abantu benshi ku mbuga zicuruza umuziki, ari nako bituma babona abahanzi bakorana indirimbo bari ku rwego rwo hejuru.

Aba bahanzi kandi babona agatubutse biturutse ku kayabo basarura mu matike, abashoramari, abamamaza n'ibindi bitandukanye.

Ikindi kandi bituma umuco wa Nigeria wamamara hose biciye mu muziki no kuba muri iyi nyubako haba hari abantu baturutse imihanda y'Isi yose.

Nubwo abahanzi bo muri Nigeria inzozi zabo ari ugutaramira muri iyi nyubako, ariko baracyafite imbogamizi, y'uko iyi nyubako ihenze ibiciro bikaba byigonderwa na bake.

Icyakora nubwo hari iyo mbogamizi, ariko abarimo Rema, Tems na Asake bemeza ko bazakomeza gushaka uburyo bwo kuhakorera kuko nta gushidakanya ko iyi nyubako igufasha kugaragaza urwego rw'umuhanzi ufite ku rwego rw'Isi.

Apr 15, 2025 - 12:16

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow

This site uses cookies. By continuing to browse the site you are agreeing to our use of cookies.