issa
Abanyarwanda babiri basoje amasomo ya Gisirikare mu ishuri rya  Royal Military Academy Sandhurst mu Bwongereza-AMAFOTO

Apr 15, 2025 - 11:12
 0

Abanyarwanda babiri basoje amasomo mu ishuri rya gisirikare rya 'Royal Military Academy Sandhurst ' Iri akaba ari ishuri riri mu ya gisirikare akomeye ku Isi.Mu basoreje muri iri shuri barimo umuhungu wa Ambasaderi w’u Rwanda mu Budage, Igor Cesar.

 igikorwa cyabaye mu cyumweru gishize tariki 11 Mata 2025 nk’uko byatangajwe na Ambasaderi Johnston Busingye, wifurije ishya n’ihirwe aba Banyarwanda.

Abasoje amasomo muri iri shuri ni Mugisha Blaine na Yuhi Cesar nk’uko amakuru y’icyo gikorwa yagaragajwe n’Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwongereza, Johnston Busingye.

Amb.Busingye  wari  wanitabiriye umuhango w’isozwa ry’amasomo y’abarangije muri iri shuri, yashimiye aba bofisiye anabifuriza ishya n’ihirwe.

Yagize ati “Turabishimiye cyane ba Ofisiye Kadete bacu Mugisha Blaine na Yuhi Cesar. Muri ishema ry’Igihugu. Tubifulije ishya n’ihirwe.”

Iri shuri ry’ibigwi kandi ryarangirijwemo n’abandi bafite amazina azwi  barimo Brian Kagame, umuhungu wa Perezida Kagame ndetse na mukuru we Ian Kagame.

Iri shuri 'Royal Military Academy Sandhurst', ryanizemo  abanyabigwi batandukanye barimo Ibikomangoma by’Ubwami bw’u Bwongereza, Prince William na Harry ndetse na Muammar Muhammad Abu Minyar al-Gaddafi wabaye Perezida wa Libya.