Ibikubiye mu masezerano Perezida Kagame na Tshisekedi bagiye gusinya
Perezida w’u Rwanda Paul Kagame na Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, biteganyijwe ko bazahurira i Washington DC ku wa 04 Ukuboza 2025, mu nama ikomeye izibanda ku gushyira umukono ku masezerano y’amahoro agamije kurangiza umwuka mubi uri hagati y'ibihugu byombi.
Ni inama yateguwe ku bufatanye bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika zashyize imbere guhagarika umutekano muke mu karere k’Ibiyaga Bigari, by’umwihariko mu ntara za Kivu zihangayikishije abaturage n’amahanga.
Amakuru aturuka mu nzego za dipolomasi za Amerika avuga ko iyi nama igamije:
Gushyira umukono ku masezerano y’amahoro hagati ya Kigali na Kinshasa.
Gushakira umuti ikibazo cy’imitwe yitwaje intwaro ikomeje kurwana mu burasirazuba bwa DRC.
Guhagarika guca intege ibikorwa bigamije umutekano w’akarere.
Gufasha mu ishyirwa mu bikorwa ry’umushinga w’ubufatanye mu bukungu hagati y’impande zombi.
Leta ya Amerika yizeza ko izakomeza gutanga ubufasha n’ubujyanama mu nzira zose zishobora mu kugarura amahoro arambye.
Mbere, iyi nama yagombaga kuba mu Ugushyingo ariko iza gusubikwa ku munota wa nyuma, bituma hakemangwa ubushake bw’impande zombi bwo kugera ku mwanzuro. Nyuma y’ibiganiro byihariye n’abahagarariye Amerika, Kigali na Kinshasa bemeranyije kongera kuyitegura ku itariki nshya ya 04/12/2025.
Perezida Kagame aherutse kuvuga ko amahoro ashobora kugerwaho mu gihe impande zose "zaba zifite ubushake nyakuri", naho Tshisekedi we ashimangira ko “DRC ifite inyota yo kubona amahoro ariko idashaka ko ibyo yemeranyijeho byica ubusugire bwayo”.
Ibibazo bishobora kuba imbogamizi
Nubwo hari icyizere ku maserano y’i Washington, abasesenguzi baributsa ko:
Imirwano hagati ya FARDC n’imitwe inyuranye harimo na M23 ikigaragara.
Hari impungenge z’uko amasezerano ashobora kudashyirwa mu bikorwa nk’uko byagiye bibaho mu myaka ishize.
Inyungu z’ibihugu bitandukanye bifite ibikorwa mu burengerazuba bwa Congo bishobora gukoma mu nkokora umwanzuro wose.
Iyi nama y'i Washington ishobora kuba umwanya w’amateka mu kugarura umutekano n’umubano hagati y’ibihugu byombi, ariko byose bizaterwa n’uburyo impande zombi zizashyira mu bikorwa ibyo zemeranyijeho.


Kinyarwanda
English
Swahili









