
Leta ya DRC yakoze ibisa no kwihorera kuri Kabila nyuma yo gusanga AFC/M23 i Goma
Guverinoma ya DR Congo yakoze igisa no kwihimura kuri Joseph Kabila nyuma yo gusanga abarwanyi ba M23 mu Burasirazuba bw’iki gihugu.
Aya makuru ya Kabila akimenyekana, Ubutegetsi bwa Congo bwahise bufata umwanzuro ko buhagarika ishyaka rye 'Parti du Peuple pour la Reconstruction et la Démocratie (PPRD)' kuri ubwo butaka.
Si ibyo gusa, kuko hanzuwe ko ibyo atunze byose bihita bifatirwa ntashobore kugira icyo abikoraho ndetse hakanatangizwa uburyo bwo gukurikirana mu butabera yaba Kabila n’abo bafatanyije muri Politiki bagize ishyaka PPRD/FCC.
Bimwe mu byo azaba ashinjwa ni ugukorana gukorana n’imitwe yiterabwoba harimo n’abateye igihugu ngo barimo AFC/M23.
Ikindi kandi ni uko abo mu Ishyaka rye bose bakomanyirijwe ngo batazajya bagirira ingendo mu gihugu aho bashatse hose.
Ku wa Gatanu tali 18 Mata, nib wo byatangajwe ko Joseph Kabila yageze mu Mujyi wa Goma nyuma y’umwaka wose ari mu buhungiro muri Zimbabwe.
Mbere y’uko aza mu gihugu cye , yari yatangaje ko ababajwe n’uko ubutegetsi bwa Tshisekedi burimo gushora Congo mu manga. Biteganyijwe ko mu gihe gito azatangaza icyamuzanye mu Burasirazuba bw’iki gihugu.