Gen.Muhoozi aricuza ibyo yagomeyeho ise Perezida Museveni
Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen. Muhoozi Kainerugaba, yatangaje ko ahora asaba Imana imbabazi ku byo yaba yaritwayeho nabi ku umubyeyi we, Perezida Yoweri Kaguta Museveni.
Abinyujije ku rubuga rwa X ku wa Gatatu tariki 13 Kanama, Muhoozi yavuze ko hari igihe ataba yarabashije kugendera neza ku byo umubyeyi we yaramutegerejeho, ariko akabisabira Imana imbabazi. Ati "Buri gihe nsaba Imana imbabazi ku byaha byose naba narakoreye data. Imana imuhe kuramba n’imbaraga."
Muhoozi, imfura ya Perezida Museveni, akenshi yagiye agaragaza Se nk’intwari ikwiye kwigirwaho. Nubwo yigeze gutangaza ko ashaka guhatanira kuyobora Uganda, yaje kwisubiraho, ashimangira ko mu matora ya 2026 azashyigikira Se. Yongeraho ko uzamusimbura atagomba kuba ari umusivile.
Mu bihe byashize kandi, yagiye atangaza ubutumwa bwateje impaka ndetse bugira ingaruka, nk’igihe mu 2022 yavugaga ko yafata Nairobi mu byumweru bibiri gusa, bikongera umwuka mubi hagati ya Uganda na Kenya, ku buryo Perezida Museveni yaje gusabira imbabazi ku izina rye.
Gen Muhoozi arasaba imbabazi Imana aho yaba yaragomeye se


Kinyarwanda
English
Swahili









