Umuhungu Bobi Wine abereye Se wabo agiye kwinjira muri politiki
Ssentamu Churchill, usanzwe ari umuyobozi w'abanyeshuri muri Kaminuza ya Makerere, akaba n'umuhungu wa Fred Nyanzi, mukuru wa Bobi Wine, yatangaje ko ashobora kwiyamamariza kujya mu Nteko Ishinga Amategeko ya Uganda.
Mu kiganiro yagiranye na Mr Henrie, uyu muhungu wa Fred Nyanzi, Perezida w'ishyaka rya NUP rya murumuna we Robert Kyagulanyi Ssentamu [Bobi Wine], yavuze ko yumva yiteguye kuyobora ku rwego rw’igihugu.
Yagize ati "Ntabwo numva ko Inteko ari ahantu hanini cyane kuri njye. Nizeye ko nahashoboka. Nibiba ubushake bw’Imana, tuzareba."
Abajijwe niba yatekereza gukoresha amatora ya rusange yo mu 2026 nk’urubuga rwo kwinjira muri politiki nyirizina, Churchill yemeye ko iyo ngingo imaze kumujyamo.
Ati "Sinifuza guhangana na Data, ariko ntekereza ko nahangana mu rubyiruko. Ibyifuzo byanjye biri nko 98% cyangwa 100%."
Nubwo atarashyira ku mugaragaro ishyaka aziyamamarizamo, Churchill yagaragaje ko icyerekezo cye gishingiye ku bumwe n'byiringiro.
Robert Kyagulanyi Ssentamu (Bobi Wine) ari kumwe na Ssentamu Churchill abereye Se wabo


Kinyarwanda
English
Swahili









