Minisitiri Nduhungirehe ari i Budapest mu ruzinduko rw’akazi
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe ndetse na Nelly Mukazayire, Minisitiri wa Siporo, bari i Budapest mu ruzinduko rw’akazi, aho bagiranye ibiganiro by’impande zombi na Bwana Péter Szijjártó, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubucuruzi wa Hongiriya.
Ibi biganiro byabaye umwanya wo gusuzuma aho umubano w’u Rwanda na Hongiriya ugeze, ndetse no kurebera hamwe inzego z’ubufatanye bw’igihe kirekire mu bijyanye n’uburezi, ubucuruzi n’ishoramari, ndetse n’imikino.
Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabereye i Budapest, Minisitiri Olivier Nduhungirehe yagaragaje ko umubano w’u Rwanda na Hongiriya ukomeye, kandi ko u Rwanda rwifuza kuwagura kurushaho.
Yagize ati: “U Rwanda rufata ubufatanye na Hongiriya nk’ingenzi. Turashaka ko bugera ku rundi rwego, cyane cyane mu gukurura abashoramari bo mu rwego rw’abikorera. Twiteguye gukomeza kubaka kuri ubu bufatanye kugira ngo tugire ubucuruzi bwinshi, ishoramari riruseho, ndetse n’iterambere rihuriweho n’impande zombi.”
Muri uru ruzinduko kandi hafunguwe Ambasade y’u Rwanda muri Hongrie, umuhango witabiriwe n’abayobozi batandukanye bo muri Hongrie barimo Minisitiri wungirije ushinzwe ubufatanye bw'ibihugu muri Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga n'Ubucuruzi, ndetse ku ruhande rw’u Rwanda, iki gikorwa kitabiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe, Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, ndetse na Ambasaderi Marguerite Françoise Nyagahura.


Kinyarwanda
English
Swahili









