Manda ya Tshisekedi isigaje imyaka itatu! Urubyiruko rurasabwa kuzamwamagana natava ku butegetsi
Delly Sesanga, Perezida w’ishyaka rya politiki Envol muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), yasabye abaturage bose cyane cyane urubyiruko gutangira kubara iminsi isigaye ku manda ya kabiri ya Perezida Félix Tshisekedi, ashimangira ko iyo manda ari yo ya nyuma yemerewe n’Itegeko Nshinga.
Mu kiganiro yagiranye n’urugaga rw’urubyiruko rwitwa Parlement des jeunes de la RDC, Sesanga yavuze amagambo ataziguye agira ati “Turabwira Perezida Tshisekedi ko, nk’uko twabikoze kuri Bwana Kabila, mu minsi 1,147 iri imbere agomba kuva ku butegetsi.”
Uyu munyapolitiki umwe mu batavuga rumwe n’ubutegetsi, yavuze ko igihe kigeze kugira ngo Abanye Congo bitegure impinduka mu buryo bwubahiriza amategeko, bakarinda Itegeko Nshinga risobanura neza igihe perezida yemerewe kumara ku butegetsi.
Sesanga yibukije ko kuba Perezida Tshisekedi yaratorewe manda ya kabiri bitavuze ko ashobora kurenza imyaka yagenwe n’amategeko, asaba abaturage gukomeza kwitegura amatora azaza mu mucyo n’ubwisanzure.
Amagambo ye aje mu gihe muri RDC hakomeje kugaragara impaka zishingiye ku miyoborere n’itegurwa ry’amatora y’ubutaha, ndetse bamwe mu banyapolitiki batavuga rumwe na Leta bakomeje gusaba ubutegetsi kubahiriza ihame ry’iyubahirizwa ry’amategeko n’amahirwe angana ku bakandida bose.


Kinyarwanda
English
Swahili









