issa
Amb. Rugema yashyikirije Perezida wa Nigeria impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda

Apr 24, 2026 - 17:49
 0

Ambasaderi w’u Rwanda mushya muri Nigeria, Moses Rugema, yashyikirije Perezida wa Nigeria, Bola Ahmed Tinubu, impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri iki gihugu.

Nk’uko byatangajwe kuri uyu wa 24 Mata 2026 na Ambasade y’u Rwanda muri Nigeria ibinyujije ku rukuta rwayo rwa X, iki gikorwa ni intambwe ikomeye mu gukomeza gutsura no guteza imbere umubano mwiza usanzwe hagati y’ibihugu byombi.

Ambasaderi Rugema yagaragaje ko azashyira ingufu mu kongerera imbaraga ubufatanye hagati y’u Rwanda na Nigeria, by’umwihariko mu nzego zitandukanye zirimo ubucuruzi, ishoramari ndetse n’ubufatanye mu bya dipolomasi.

U Rwanda na Nigeria bisanzwe bifitanye umubano ushingiye ku nyungu rusange, aho impande zombi zikomeje gushakisha uburyo bwo kuwagura no kuwushyira ku rwego rwo hejuru, hagamijwe iterambere rirambye ry’abaturage babyo.