issa
Peter Okoye yitandukanyije n'impanga ye

Peter Okoye yitandukanyije n'impanga ye

Apr 21, 2026 - 12:20
 0

Peter Okoye wahoze ahuza itariki y'amavuko n'impanga ye, yahinduye umunsi yizihirizaho isabukuru anamenyesha abantu bose kubizirikana.

Umuhanzi Peter Okoye wo mu itsinda rya Psquare yahinduye itariki y'amavuko ku buryo atazongera kwizihiriza isabukuru umunsi umwe n'umuvandimwe we. Peter Okoye yanditse kuri X ko "Ubu nahinduye itariki y'amavuko".

Yavuze ko itariki 18 Ugushyingo buri mwaka itakiri itariki y'amavuko. Yiyamye abantu abamenyesha ko adashaka kuzakira impano cyangwa se ubutumwa bumwifuriza isabukuru nziza.

Yavuze ko itariki azajya yizihirizaho isabukuru ari 30 Ugushyingo buri mwaka. Itsinda rya Psquare ryamamaye guhera mu 2000 kugeza mu 2010. Nyuma baje kubishwaniramo barashwana. 

Mu 2015 amakimbirane yaje guhoshwa na mukuru wabo witwa Jude Okoye. Mu 2017 biyemeje gutandukana burundu buri wese atangira urugendo rushya.

Umwe yahise yiyita Mr P undi yiyita Rude Boy. Mu Ugushyingo 2021 bongeye kwiyunga banakora ibitaramo.