Davido yogosherwa asaga miliyoni 2 Frw
Umuhanzi w’icyamamare muri Afurika, Davido, yongeye kuvugisha abantu nyuma y’uko hatangajwe ko yishyura akayabo k’amafaranga kugira ngo yiyogosheshe. Nk’uko byemejwe n’uwamwogoshaga kuva akiri muto, uyu muhanzi utunze amamiliyari y’amafaranga yishyura miliyoni 2 z’amafaranga y’u Rwanda, mu kwiyogoshesha inshuro imwe.
Kufre Nnah, umwogoshi wa Davido uzwi cyane muri Lagos, yavuze ko uyu muhanzi yatangiye kumwogosha afite imyaka 12, yishyura 178 Frw gusa, ariko ubu ibintu bikaba byarahindutse. Uyu musore ukora muri salon izwi nka Kayz Place yatangaje ko isuku ya Davido yahindutse ubucuruzi bukomeye.
Abakurikiranira hafi imyidagaduro ntibacogoye gutungurwa n’aya makuru. Abenshi ku mbuga nkoranyambaga batangaje ko batari bazi ko umuntu ashobora gutanga amafaranga angana atyo ku isuku y’umusatsi. Hari abagaragaje ko ayo mafaranga ashobora kwishyurirwamo abana benshi ishuri cyangwa akagura imodoka yoroheje.
Nubwo bivugwa ko ari amafaranga menshi, abafana ba Davido bamugaragaje nk’intwari y’ubudahemuka kuko atigeze yibagirwa abamubaye hafi akiri muto. Benshi bashimye uburyo ataretse uwamufashije akiri umwana, ahubwo akomeza kumushyigikira no kumwishyura amafaranga menshi kurenza abandi bose.
Iyi nkuru ikomeje kuba kimomo ku mbuga nkoranyambaga, aho bamwe bavuga ko ari uburyo bwo kwerekana ko umuziki ari isoko y’ubukire, abandi bakayibona nk’ugusesagura. Ariko kuri Davido, bisa n’aho ari uburyo bwo kwishimira intambwe yagezeho no guha agaciro inzira yanyuzemo kugeza ageze ku rwego rw’icyamamare ku rwego mpuzamahanga.
Davido yishyura miliyoni 2 Frw yo kwiyogoshesha inshuro imwe


Kinyarwanda
English
Swahili









