issa
Inyungu Giants of Africa Festival 2025 yasigiye abashoramari bato muri Kigali

Aug 6, 2025 - 20:37
 0

Kuva tariki ya 26 Nyakanga kugeza ku wa 2 Kanama 2025, u Rwanda rwakiriye ku nshuro ya kabiri iserukiramuco rya Giants of Africa, ryahurije hamwe abasore n’inkumi 320 baturutse mu bihugu 20 bya Afurika.

Iri serukiramuco ryaberega mu bice bitandukanye by'Umujyi cyane cyane muri BK Arena ryibandaga ku mukino wa Basketball, uburezi, umuco n’imyidagaduro ku nsanganyamatsiko igira iti "Afurika idafite imipaka."

Uretse kuba ryarateje imbere ibikorwa bya siporo, ryanahaye amahirwe abacuruzi bakorera mu bice ryagezemo. Café na resitora ziri muri BK Arena zagaragaje ko ubucuruzi bwazamutse cyane, nk’uko byemezwa na Elyse Hirwa Shema uyobora Sundowner Sport Café wavuze ko binjije amafaranga menshi kurusha ibihe bisanzwe. 

Na none kandi, abacuruzi b’imyambaro n’ubukorikori nk’uwitwa Florence Nishimwe wacuruzaga imigongo n’impano gakondo, bagaragaje ko igihe iri serukiramuco ryamaze cyari icy’amahirwe kuko babonye abakiliya benshi kandi baguraga mu buryo bugaragara.

Ibi bigaragaza ko ibirori nk’ibi bitanga amahirwe menshi ku rubyiruko no ku bucuruzi bw’aAbanyarwanda muri rusange.

Anselme Tuyizere Media Personality/Sports-Entertainment Tel:+250791737786 Email: anselmetuyizere07@gmail.com

Inyungu Giants of Africa Festival 2025 yasigiye abashoramari bato muri Kigali

Aug 6, 2025 - 20:37
Aug 6, 2025 - 20:43