issa
Bad Bunny yaciye agahigo muri Super Bowl Half Time Show LX (Amafoto)

Feb 9, 2026 - 09:07
 0

Kuva kuri Lady Gaga, Card B, Karol G Jay-Z n'abandi, bari mu bakurikiye igitaramo Bad Bunny yakoreye muri Super Bowl Half Time Show LX yabereye I California kuri Levi Stadium iri ahitwa Santa Clara. Hari hashize imyaka 12 Seattle idatwara igikombe muri shampiyona ya NFL.

Umuhanzi wo muri Amerika y'amajyepfo muri Puerto Rico witwa Bad Bunny yataramiye Santa Clara. 

Ni igitaramo cyabaye mu ijoro ryo ku wa 08 Gashyantare 2026 ku mukino wa nyuma wahuje Seattle Seahawks yatsinze 29 England Patriots 13.

Bad Bunny rero wanditse amateka yo kuba umuhanzi wa mbere wo mu bihugu bivuga ururimi rw'Esipanyolo wataramiye muri Super Bowl Half Time Show LX. Ku rubyiniro yitwaye neza dore ko yanazanye Lady Gaga yaririmbye iyitwa'Die with a smile '.

Yanazanye ku rubyiniro umuhanzi w'iwabo witwa Ricky Martin wo muri Puerto Rico.

Bad Bunny yaririmbiye ku ikamyo, afungura urubyiniro ku ndirimbo yitwa'Tití Me Preguntó'. 

Hari abahanzi barimo Card B na Karol G bitabiriye umukino wa nyuma wabereye kuri Levi Stadium. 

Jay -Z ufite isoko ryo gutoranya umuhanzi uririmba muri Super Bowl Half Time Show LX yari mu bitabiriye akurikiye uko igitaramo kigenda. 

Uyu muhanzi ubifatanya n'ishoramari afite iryo soko kuva mu 2019. Biragoye ko umuhanzi bafitanye amakimbirane yabona ako kazi.

Ibintu byagiye bigora Chris Brown n'abarimo Lil Wayne, Nicki Minaj n'abandi.

Mbere y'uko umukino utangira umuhanzi witwa Charlie Puth niwe waririmbye indirimbo yubahiriza igihugu, ariko yacuranze Piano noneho afatanya n'abandi.

Hari ibirori bibimburira umukino (Pregame show)

Green Day, yataramiye abari bitabiriye ibirori biba mbere y'umukino (Pregame show). Ariko kandi umuhanga mu gucuranga guitar witwa Brandi Carlile ari mu bashimishije abafana bari mu gitaramo cya mbere y'umukino. 

Yaririmbye iyitwa 'America The Beautiful'. Ni mu gihe Coco Jones yaririmbye iyitwa'Lift Every Voice and Sing'.

Ni indirimbo ifatwa nk'ikirango cy'abirabura banyuze mu nzira z'inzitane mu kinyejana cya 20 ubwo baharaniraga ubwigenge. 

Ijambo Amerika ryavuzwe inshuro nyinshi mu gitaramo cya mbere y'umukino dore ko yari isabukuru y'imyaka 250 Amerika ibonye ubwigenge.

Unarebye uko abantu bari bicaye bishushanya Amerika n'imyaka 250. Ikindi cyaranze Super Bowl Half Time Show LX ni uko abafana batari bafite itike bakurikiye uko Bad Bunny aririmba bari hanze aho bakoresheje insakazamashusho zabugenewe.