issa
Dutemberane i Nicoya, umwigimbakirwa wo muri Costa Rica aho kubaho bidasaba amafaranga

Dec 30, 2025 - 10:18
 0

Nguhaye ikaze mu misozi, ibibaya n’ibishanga bya Nicoya, umwigimbakirwa uri gutemberwa cyane n’abatinya gupfa. Abagabo bo muri Nicoya kubaho imyaka 100 bifatwa nk’ibisanzwe. Ni mu gihe udafite icyo arya aticwa n'inzara. Ntibyemewe kuba uri wenyine kuko kwigunga bifatwa nk'intandaro yo kwiheba biganisha kwiyahura. Umwigimbakirwa ni igice gikikijwe n'amazi kigakora no ku butaka icya rimwe. Bitandukanye n'ikirwa kuko cyo kiba gikikijwe n'amazi gusa.

Muri iyi isi abantu bahangayikishijwe n’ubutunzi ku buryo ingano y’amafaranga umuntu atunze rimwe na rimwe ariyo imuhenda ubwenge ko izagena ikigero cy’ibyishimo,imyaka Azamara muri ubu buzima n’umunezero azakura mu isi.

Siko bimeze kuko hari hamwe mu bice by’isi bamenye ibanga ryo kubaho. Ubushakashatsi bwakozwe n’abanyamerika bwerekana ko igihugu cya Costa Rica, gifite umwigimbakirwa witwa Nicoya aho abahatuye babaho imyaka irenga 100 kandi bagikomeye.

Muri Nzeri ya 2025 The New York Post yakoze inkuru icukumbuye yerekana ko abatuye I Nicoya babaho imyaka 10 irengeje ku y’Abanyamerika.

Ibi rero byatumye abanyamerika bashidukira kujya kuruhukira I Nicoya ku bwinshi.

Inyigo yakozwe n’icyo kinyamakuru cyo muri Amerika yerekana ko abaturage b’I Nicoya batunzwe n’ibiryo byo ha mbere, bimwe mu Rwanda bita ibya Kinyarwanda, usanga byiganjemo ibishyimbo,ibigori yaba ibitetse, ibyokeje, impungure cyangwa se kawunga. Ibindi biribwa bifasha abatuye I Nicoya ni ibyiganjemo imbuto.

Mu 2022 imyaka umunyarwanda imyaka yo kubaho yari 69. Muri uyu mwigimbakirwa umuturage afite ikizere cyo kubaho ni imyaka irenga 85. Mu 2024 hari ubushakashatsi bwakozwe ku baturage 2827 aho bwerekanye ko abarya ibiryo byo hambere babaho imyaka 15 kurenza abasanzwe barya ibya kijyambere. Kandi bafite ibyago bike byo gupfa kuko baba barya neza.

 Costa Rica iba muri Amerika yo hagati,ifite ibirwa 79 . Ku wa 11 Ukwakira 1949 iki gihugu cyakuyeho igisirikare, gisigarana uburyo abasivile bashobora kurinda umutekano imbere mu gihugu, habayeho kugirana amasezerano n’ibindi bihugu mu rwego rwo kurinda umutekano mu gihe Costa Rica yaterwa. Ni icyemezo cyafashwe ku ya 01 Ukuboza 1948 bikozwe na José Figueres Ferrer, perezida wa kabiri wayoboye Costa Rica.

Ingengo y’imari cyagenerwaga ishyirwa mu burezi,imibereho myiza y’abaturage no gutunganya ingufu zisubiramo. Ibihe byiza byo gusura Costa Rica bihera mu Ukuboza kugeza muri Mata buri mwaka bitewe nuko haba hari izuba.

Ba mukerarugendo basabwa kwitwaza impapuro z’inzira n’itike zerekana ko bazataha. Nibura uhabwa VISA y’amezi atatu (3). Nibura ushobora gukoresha $100-200 ku munsi. Kuva I Kigali werekeza I Costa Rica bihagaze hagati ya $380-1500 ku rugendo rw’inzira ebyiri’Round trip’ bigaterwa n’indege wateze ariko urugendo ntirurenza amasaha 25-40.

Abanyarwanda bifuza gutemberera I Costa Rica basabwa Passport ifite amezi atandatu imbere kandi basaba VISA mu buryo bw’ikoranabuhanga cyangwa se bakoresheje za ambasade z’icyo gihugu. Raporo yerekana ibihugu byishimye yo mu 2018-2020 yashyize Costa Rica ku mwanya wa 16 ku isi.

Ubuzima bw’umwigimbakirwa bwa Nicoya butangaza abahageze

Abagore bafite  imyaka 90 baba bagikora imirimo isanzwe y’ingufu, ntabwo baba bagendera ku nkoni, imbago cyangwa se baterurwa nka bimwe byateye mu Rwanda. Aba bacyecuru baba bafite ubushobozi bwo kurira umusozi muremure n’amaguru ndetse ba mukerarugendo bavuye I mahanga bakananirwa kuhaterera.

Ntihazagire ukubeshya ko kuramba biterwa n’igisekuru,indyo n’ikirere. I Nicoya bazi neza ko urukundo ruruta byose. Buri gitondo abatuye I Nicoya bararamukanya, buri umwe ahamagara undi mu izina, abanyeshuri bajyana ku ishuri bari hamwe. Nta muntu utangira umunsi ari wenyine.

Ifunguro bararisangira, nta busambo bubayo. Si nka bimwe by’I Kigali abantu basangira mu minsi mikuru ubundi bakajya barya begetseho. Ubwigunge ntabwo babuzi abatuye I Nicoya. Abahanga mu buvuzi bakoze ubushakashatsi basanga kubaho mubana neza’community’.

Ku banyamahanga bahageze nabo bafatwa nk’abasanzwe bagashyirwa muri gahunda z’umuryango. Ugerageje kwicara wenyine iminota runaka, ubona umuntu aje akugana akaguniriza nk’inshingano zo kutemera ko hari umuntu wigunga.

Ntabwo bapfa bakiri bato kuko nta muntu wikorera imitwaro y’ubuzima ari wenyine. Muri rusange miliyoni 2.8 basura Costa Rica buri mwaka. Icyakora baragabanutse kuko mbere ya Covid-19 iki gihugu cyasurwaga na miliyoni 3.19 ku mwaka. Mu 2024 Costa Rica yasuwe na miliyoni 2.6 barimo miliyoni 1.5 bo muri Amerika.

Abenshi mu gusura Costa Rica baturuka muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika dore ko abantu batandatu (6) mu 10 basura icyo gihugu ni abo muri Amerika. Ikindi gihugu gikurikira mu gusura Costa Rica ni Canada na Mexico. Igice Costa Rica iherereyemo ntabwo kitabira kuyisura kuko nibura 4.7% nibo bava muri Amerika y’Amajyepfo. Mu Burayi ibihugu birimo;Ubufaransa, Ubudage n’Ubwongereza nibyo bisura cyane Costa Rica.

Ibikurura abanyamahanga byiganjemo imvura igwa mu mashyamba ya kimeza, ibirunga,ibiyaga bifite inkengero z’imicanga’beaches’kugendera ku tudege ‘zipline’ n’imibereho ishingira ku buzima bwo hambere mu mirire.