
Harmonize ageze kure umushinga wa album
Umuhanzi wo muri Tanzania Harmonize, ageze kure umushinga wa album ya Gatandatu aho atangaza ko izasohoka vuba.
Rajab Abdul Kahali amazina nyakuri y'umuhanzi wo muri Tanzania Harmonize, aratangaza ko ageze kure umushinga wa album ye ya Gatandatu.
Mu butumwa yacishije kuri Instagram, yavuze ko atewe ishema no kuba ari gutegura album ye, kandi zimwe mu ndirimbo zizaba ziriho zikaba zaratangiye gusohoka ndetse zikaba zikunzwe.
Uyu muhanzi akaba aheruka gusohora indirimbo yise "Furaha", ari nako mbere yaho yari yasohoye iyo yise "Me Too" yakoranye n'umukunzi we Abigail Chams, zose zikazaba zigaragara kuri iyi album.
Icyakora rero, Harmonize nta makuru menshi yari yatanga kuri iyi album, dore ko atari yavuga izina ryayo ndetse n'igihe izasohokera.
Album Eshanu za Harmonize ziheruka ni; Afro East, High School, Made for Us, Visit Bango ndetse na Muziki wa Samia.