Bari guteguza indirimbo yitwa'Usisite':Ishimwe Vestine yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga
Ishimwe Vestine yanditse ati”Uyu munsi ubuzima nahisemo sibwo ndimo,ndi mu bihe bingoye kandi sibyo nkwiye..ndabizi ko nagize amahitamo mabi mu buzima bwanjye, ariko nta kundi…”
Umuhanzi Ishimwe Vestine ukorana na murumuna we Kamikazi Dorcas yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga yiyafashisha urushako rwe mu gushyushya abantu mu mutwe.
Aba bahanzi bateguje indirimbo yitwa’Usisite” bisobanura ntushidikanye mu rurimi rw’ikinyarwanda. Ku wa 9 Ugushyingo 2025 umunyamakuru Irene Murindahabi ushinzwe ubucuruzi bw’aba bahanzikazi yaganiriye na The Choice Live ahishura ko vuba cyane abafana bazabona indirimbo nshya ya Vestine na Dorcas.
Aho bari muri Canada ku mbuga nkoranyambaga za Ishimwe Vestine yanditse ko urushako rugoye kandi ko nta mugabo azongera guha amahirwe kuko azajya abanza akamenya neza umuco,imyemerere, imitekerereze.
Nyuma y’amasaha 8 yanditse aya magambo arimo kwicuza yahise asiba ubwo butumwa. Amayeri akunze gukoreshwa n’abahanzi iyo begereje igihe cyo gushyira hanze ibihangano. Irene Murindahabi yateguje abanyarwanda avuga ko ari indirimbo nziza cyane. Ati”Si bimwe byo gutwika iyo ndirimbo ni nziza. Jyewe nonse ibintu byo gutwika kuko nacuruje Caguwa.”
Akenshi iyo umuhanzi yateguje gushyushya abantu mu mutwe, arandika nyuma akabisiba. Ndetse n’amafoto y’igihe cy’ubukwe bayagize ‘Archive’uburyo bwo guhisha amafoto igihe gito nyuma ukazayagarura.
Amakuru ahari avuga ko Idrissa Jean Luc Ouedraogo wo muri Burkina Faso,yakoreye umuryango wa Ishimwe Vestine buri kimwe cyose harimo no kubagurira inzu yo guturamo mu mujyi wa Kigali.
Ishimwe Vestine na Idrissa Jean Luc Ouedraogo igihe bakoraga umurenge babanje kubigira ubwiru kugirango bazashyire hanze amashusho y’icyo gikorwa bitonze. Byaje kujya hanze mu buryo bwabatunguye noneho bagerageza kubanza guhakana ko atari byo, nta murenge wabayeho.
Niba barahakanye ko bakoze umurenge kugeza ubwo hagiye hanze icyangombwa cy’uko bashyingiranywe n’amafoto ya CCT Camera, ni icyerekana ko nta kintu batakora mu gushaka gucuruza ibiberekeyeho. Ishimwe Vestine n'umugabo we Ubukwe bwabo bwabaye ku wa 5 Nyakanga 2025, bakaba babanye neza nk’uko amakuru ahari abihamya.


Kinyarwanda
English
Swahili









