Kayonza: Hamenwe inzoga zifite agaciro ka miliyoni 38 Frw
Ubuyobozi bw’Akarere ka Kayonza ku bufatanye na Polisi y’u Rwanda n’Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB ku bufatanye n’abaturage bamennye inzoga zifite agaciro ka miliyoni 38 Frw.
Izi nzoga zamenewe zakorwaga n’uruganda Agasusuruko Tangawizi Ltd ku mugaragaro ku wa Mbere tariki ya 17 Ugushyingo 2025, mu Murenge wa Mukarange nyuma y’uko hakozwe ubugenzuzi bikagaragara ko hongerwagamo ibinyabutabire byangiza ubuzima bw’abaturage.
Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, Nyemazi John Bosco, yavuze ko impamvu yo kumena izi nzoga ishingiye ku bugenzuzi bwakozwe bureba niba inganda zikora zishingiye ku mabwiriza y’ubuziranenge n’amategeko, basanga hari ibinyabutabire byangiza ubuzima bw’abaturage byongerwamo.
Yagize ati “Bimwe mu byagaragaye ni uko zimwe muri izi nganda hagaragayemo ko aho bakorera bashyira umusemburo mu nzoga, iyo misemburo ni imwe itemewe ariko hakabaho no kuyishyira mu bigega bya prastique kandi iba ifite ibyakwangiriza ikinyobwa.’’
Yongeyeho ko izi nzoga zinabikwa mu buryo butizewe ku buryo byateza ibibazo abazinywa aboneraho gusaba abaturage kuba maso bakanywa inzoga zizewe,
Yagize ati “Imisemburo ikoreshwa muri buri kinyobwa iba izwi, iyo rero hagize ikindi kiyivangwamo bisobanuye ko bishobora gutera ingaruka ku buzima bw’abantu, Ni yo mpamvu inzego zose zifatanyije zigomba gufatanya kugira ngo ibikorwa nk’ibi tujye tubyirinda.”
Nyuma yo kumena izi nzoga uruganda Agasusuruko rwazegaga narwo rwahise rufungwa.


Kinyarwanda
English
Swahili









