Mu cyuzi habonetsemo umurambo w’umukobwa
Umurambo w’umukobwa utarabasha kumenywa imyirondoro wasanzwe mu cyuzi giherereye ku Kinamba i Kabgayi, mu Karere ka Muhanga.
Uyu murambo w’uyu mukobwa wabonywe ahagana saa moya za mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu ku wa 15 Ugushyingo 2025.
Abatangabuhamya bageze aho uyu murambo wari, bavuga ko bakeka ko Nyakwigendera yishwe akajugunywa muri icyo cyuzi cyuhira imyaka giherereye ku Kinamba iKabgayi.
Umwe muri bo yagize ati: ”Bishoboke ko abamwishe bamujugunye mu cyuzi, kugira ngo bajijishe byitwe ko yiyahuye.”
Uyu muturage yabwiye itangazamakuru ko nyakwigendera nta mwenda yari yambaye ndetse byatunguye abantu bose bahageze.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi, yavuze ko Polisi na RIB bakimara guhabwa amakuru y’urupfu ry’uyu mukobwa, bihutiye kujyayo basanga nyakwigendera koko nta kintu yambaye.
Yagiz ati: ”Ashobora kuba yishwe, ashobora kuba yaguyemo byose birashoboka.”
Umuvugizi wa Polisi avuga ko byose biza kuva mu iperereza ryatangiye gukorwa. Ati: ”Ukuri kwa nyako tuzaguhabwa n’ibivuye mu iperereza ryimbitse RIB irimo gukora.”


Kinyarwanda
English
Swahili









