issa
Rusizi: Yatawe muri yombi akekwaho gushaka  gutwikira mu nzu umugore we n’abana

Apr 3, 2026 - 10:01
 0

Umugabo w’imyaka 29 witwa Kwizera Eric, yafunzwe akekwaho gutwika inzu yari atuyemo n’umuryango we kugira ngo ngo umugore we ndetse n’abana babo bahiremo.

Ibi byabaye mu gitondo cyo ku tariki 2 Mata 2026 mu Mudugudu wa Cyamura, mu Kagari ka Mashyuza, Umurenge wa Nyakabuye, Akarere ka Rusizi.

Amagera kuri UKWELITIMES, avuga ko uyu mugabo  we n’umugore we bagiranye amakimbirane nyuma yo kunanirwa kumvikana  uko bagabana  ibihumbi 80 Frw uwo mugore yari yavanye mu itsinda.

Bivugwa ko  uwo mugabo yifuzaga ko amuha ibihumbi 40 ariko umugore we arabyanga , bahita batangira kurwana.

Abatangabuhamya, bavuga ko ubwo uyu muryango wari urimo kurwana, umugore  yaje gusohoka yiruka atabaza abaturanyi, bahageze basanga inzu yatangiye gufatwa bageraza kuyizimya.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyakabuye, Kimonyo Kamali, yavuze ko bari basanzwe bazi ko uyu mugabo ahohotera umugore we ndetse ari  n’umunyamahane, ariko batazi ko yagera ku rwego rwo kwitwikira ngo ashaka gutwikiramo umuryango.

Yavuze ko yatawe muri yombi, afungiye kuri sitasiyo ya RIB  ya Nyakabuye ndetse yashaga gutwikira umugore basezeranye byemewe n’amategeko n’abana babo kugira ngo bahiremo ariko k’ubw’amahirwe bayishokamo badahiye.

Yasabye imiryango kwirinda amakimbirane n’ubusinzi bukabije no gutangira amakuru ku igihe y’imiryango irimo amakimbirane.

Amakuru avuga ko ayo mafaranga ibihumbi 80 uyu mugabo yapfuye n’umugore we yose yahiriye muri iyo nzu.