Ngoma: Umugabo arakekwaho kuroga umugore we akoresheje supaguru
Umugabo utuye mu Mudugudu wa Munini , Akagari ka Rugese, Umurenge wa Rurenge Akarere ka Ngoma afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Kibungo acyekwaho kuroga umugore agambiriye kumwica akoresheje supaguru yashyize muri supadipu.
Mu gitondo cyo ku wa Gatandatu tariki ya 20 Ukuboza 2025, nibwo inzego z'ibanze zifatanyije na Polisi y'Igihugu, bashyikirije Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha RIB uwitwa Hakuzumuremyi Francois w'imyaka 34 ukurikiranweho gushaka kwicisha umugore we ufite imyaka 33, supaguru yari yashyize muri supadipe.
Ntimugura Gloriose washakanye byemewe n'amategeko na Hakuzumuremyi Francois, yabwiye UKWELITIMES, ko uyu mugabo we yashatse kumwicisha umuti usanzwe ukoreshwa n'abakora inkweto uzwi nk Supaguru.
Yagize ati " Yaje mu rugo avuye ku mugore yashatse ahandi noneho arambwira ngo arashaka kungurira ubushera cyangwa umutobe mubwira ko ntabinywa kuko bingwa nabi.Yarambwiye ngo ubu se nkugurire iki ? Nibwo namubwiye ngo angurire supadipe. Yaguze supadipe arayizana ashyira mu bikombe ariko nagiye mu gikoni ngarutse, arambwira ngo nywe noneho nshyize ku munwa numva supaguru imfashe ku munwa iminwa igiye gufatana mpita ndeka kubinywa. Ubwo yamaze kubikora ahita asohoka aradukingirana yagarutse mu gitondo aje kureba ko napfuye nibwo abayobozi bamufashe kuko yashakaga kunyica."
Ntimugura yakomeje abwira UKWELITIMES impamvu umugabo we yashakaga kumwicisha supaguru yashyize muri supadipe.
Ati "Umugabo hashize imyaka 12, tubana ariko kuva tumaze kubyara abana b'impanga babiri bakurikira umwana wacu mukuru, yarantaye ajya gushaka undi mugore. Nyuma yo gushaka uwo mugore yaragarutse we n'uwo mugore bajya mu myaka yanjye mbimenyesha ubuyobozi baramufata ariko nyuma baramurekura asubira ku mugore."
Ntimugura yanabwiye UWELITIMES ko nyuma yo kunywa iyo supadipe byagize ingaruka ku buzima bwe ku buryo ibyo yariye byose yabirutse ndetse akaribwa mu nda ariko akabura ubushobozi bwo kujya kwivuza ku bitaro bya Kibungo yari yoherejwe.
Umuyobozi w'Umudugudu w'Umunini yabwiye UKWELITIMES, ko umuryango wa Hakuzumuremyi Francois na Ntigurwa Gloriose umaze igihe mu makimbirane ndetse umugabo ashobora kwica umugore we kubera imitungo ndetse avuga ko ubuyobozi bwamugiriye inama yo gutanga ikirego cyo gutandukana n'umugore avuga ko aho kumurega azabyikemurira.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akagari ka Rugese Baziki Denis, yabwiye UKWELITIMES ko uwo mugabo yafashwe akaba afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kibungo.
Yagize ati "Uwo mugabo twamushyikirije ubugenzacyaha hanyuma umugore ajya kwa muganga kandi tumugira inama yo kujya gutanga ikirego."
Twagerageje Kuvugana n'ubuyobozi bw'Akarere ka Ngoma, ariko Meya Niyonagira Nathalie ntiyashoboye kuboneka ku murongo wa Telefone.


Kinyarwanda
English
Swahili









