Imwe mu miryango itegamiye kuri Leta igiye guhagarika ibikorwa byayo mu nkambi ya Mahama
Imiryango itandukanye itegamiye kuri Leta, itangaza ko biturutse ku mpamvu z’amikoro macye igiye guhagarika ibikorwa byayo mu nkambi ya mahama iherereye mu Karere ka Kirehe Mu Ntara y’Iburasirazuba.
Iyi miryango ivuga ko ihagarika ibikorwa byayo mu gihe indi igabanya cyane abakozi bitewe n'ingamba z’ubuyobozi bwa Trump bwahagaritse inkunga y’ikigo gishinzwe iterambere muri Amerika 'USAID' yahabwaga zakoreshwaga mu kwita ku bagenerwabikorwa.
SOSMediaburundi dukesha iyi nkuru, yanditse ko mu miryango itegamiye kuri Leta yagizweho ingaruka no guhagarika inkunga, muri yo hakaba harimo LAF (Legal Aid Forum), cyo kimwe na World Vision yo ikaba yaranagabanije hafi bibiri bya gatatu by'abakozi bayo mu gihe ‘Save the Children’ yagabanyije abarenga ½ cy’abakozi.
Iki kinyamakuru, kivuga ko hari impungenge zigaragazwa n’impunzi , ko serivisi z’ubuvuzi, iz’amashuri n’amafunguro bishobora kuba ingume mu gihe nta cyaba gikozwe.


Kinyarwanda
English
Swahili









