issa
Gatsibo:  Abataramenyekana bishe umusore umurambo bawushyira mu muhanda

Mar 17, 2026 - 02:51
 0

Abaturage bajyaga mu murima basanze umurambo w'umusore mu muhanda uri mu Murenge wa Rwimbogo, mu karere ka Gatsibo. Abaturage bavuga ko uwo musore abamwishe bashobora kuba baramwiciye ahandi bakamujyana muri ako gace yapfuye bakahamujunya.

Umurambo w'uwo musore uri mu kigero cy'imyaka 26, wabonetse mu mudugudu wa Rwiminazi mu kagari ka Nyamatete, Umurenge wa Rwimbogo, mu rukerera rwo kuwa 16 Werurwe 2026. Abaturage babonye uwo Murambo bagiye guhinga bavuga ko yishwe bakurikije ibikomere bamusanganye 

Amakuru atangwa n'abaturage avuga ko ahasanzwe umurambo w'uwo musore nta maraso yahagaragaraga, bagakeka ko abamwishe bashobora kuba bajugunye umurambo we muri ako gace  bawukuye ahandi dore ko ubwo twakoraga iyi nkuru umwirondoro we wari utaramenyekana.

 Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Rwimbogo Musonera Emmanuel aganira na UKWELITIMES, yavuze ko uwo muturage hataramenyekana aho akomoka kuko nta bimuranga bamusanganye ndetse abatuye muri uwo Murenge bagaragaje ko batamuzi.

Yagize ati "Iwabo ntiharamenyekana ariko inzego zibifitiye ububasha zirimo kubikurikirana kugirango icyo yazize n'aho akomoka bimenyekane."

 Gitifu Musonera arakomeza ahumuriza abaturage batanga amakuru kugirango hakumirwe ibikorwa bishobora guteza impfu.

Aragira ati" Bikimara kuba twegereye abaturage, tubereka ko tubabereye maso ariko nabo bakwiye kujya batanga amakuru cyane ko ibintu nka biriya bibaho ababikora habanje kugirana amakimbirane, ni byiza kujya baduha amakuru tukayamenya tugakumira." 

Gitifu Musonera yanabwiye UkWELITIMES, ko muri uwo Murenge wa Rwimbogo hafashwe ingamba mu rwego rwo gukumira ibyaha bashyira imbaraga mu kurwanya inzoga zitujuje ubuzirange ndetse no guhana abacururiza inzoga ahari utubari two mu ngo.

Mar 17, 2026 - 07:06