issa
Goma: Abanyamadini barasaba amahoro arambye mu Burasirazuba bwa RDC

Nov 10, 2025 - 07:01
 0

Mu gihe intambara zikomeje guhungabanya ubuzima bwa benshi mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), amadini atandukanye yahuriye i Goma mu nama y’ubwiyunge n’amahoro yateguwe n’Umuryango Communauté de Sant’Egidio, yari ifite insanganyamatsiko igira iti: “Tugire ubutwari bwo guharanira amahoro.”

Iyi nama yahuje abayobozi b’amadini n’amatorero atandukanye arimo Kiliziya Gatolika, Abayisilamu, Abangilikani, Abaprotestanti n’abandi, bose bahuriye ku ntego imwe yo gushishikariza abaturage n’abayobozi kugira uruhare mu kubaka amahoro arambye muri iki gice kimaze imyaka myinshi kibasirwa n’intambara n’ubushyamirane.

Madamu Aline Minani, umwe mu bagize Communauté de Sant’Egidio, yavuze ko amahoro ari umurimo rusange usaba uruhare rwa buri wese, yaba umwana, urubyiruko cyangwa umuntu mukuru.

Yagize ati: “Amahoro si inshingano y’abantu bake cyangwa y’abayobozi bonyine. Ni umurimo wacu twese nk’abatuye iyi si. Tugomba gutinyuka tukayubaka kuva mu miryango yacu kugeza ku gihugu cyacu cyose.”

Abitabiriye iyi nama basabye abatuye mu Burasirazuba bwa Congo kudacogora mu rugendo rwo gushaka amahoro, ndetse basaba n’abayobozi b’inzego za Leta kongera imbaraga mu biganiro n’ubufatanye mu rwego rwo kurangiza intambara zimaze imyaka myinshi zica, zinasenya.

Iyi nama yaberaga i Goma yitabiriwe kandi n’abahagarariye inzego z’imiryango itegamiye kuri Leta ndetse n’abayobozi b’inzego z’ibanze, bose bahuriza ku butumwa bumwe: Amahoro arashoboka igihe buri wese afashe iya mbere mu kuyaharanira.