issa
Gisagara: Ubuhinzi bwa soya bwitezweho gufasha impunzi kwikura mu bukene no kurwanya imirire mibi

Mar 31, 2026 - 09:09
 0

Abaturage bo mu Karere ka Gisagara, batuye mu Murenge wa Mugombwa hafi y’inkengero z’inkambi y’impunzi muri Mugombwa, biyemeje guteza imbere ubuhinzi bwa soya mu rwego rwo kwikura mu bukene no kwihaza mu biribwa barwanya imirire mibi mu miryango yabo.

Ni intego bavuga ko bagomba kugeraho binyuze mu guhinga mu buryo bwa kijyambere bakoresheje inyongeramusaruro ihagije nyuma yuko uwo murenge utangirijwemo umushinga mushya ugamije kongera umusaruro wa soya no guteza imbere ubuhinzi bugezweho binyuze mu gufasha abahinzi kubona ubumenyi bubafasha kumenya imihingire mishya.

Uyu mushinga witwa SRCB utegurwa n’ibigo bya Leta bitandukanye ku bufatanye n’Akarere ka Gisagara ugamije guha abahinzi imbuto z’indobanure z’igihingwa cya soya no kubagezaho inyongeramusaruro ku gihe.

Ugamije kandi guha abahinzi imiti irinda indwara n’udukoko twangiza ibihingwa. Uzanafasha abahinzi kumenya uburyo bugezweho bwo guhinga, burimo gutera ku murongo, guha intera ibihingwa no kunoza imikoreshereze y’ubutaka.

Muri ubwo bumenyi buzahabwa abahinzi harimo no kubigisha uburyo bwo kurinda ubutaka bwabo binyuze mu guca amaterasi y’indinganire, guca imiringoti y’amazi ku mpande z’imirima, ndetse banafashwe kwinjira muri gahunda yo kwishingira ibihingwa byabo kugira ngo birinde igihombo gishobora guterwa n’imihindagurikire y’ibihe cyangwa ibindi bibazo bishobora kubaho.

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Gisagara ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Dusabe Denise, avuga ko ikigamijwe ari uko abahinzi biteza imbere bakihaza mu biribwa barwanya imirire mibi ndetse ko ibyo bizagerwaho bitewe no gukorera hamwe.

Yagize ati “Leta y’u Rwanda yiyemeje gushyira mu bikorwa ingamba ziteza imbere abaturage bose, ni yo mpamvu uyu mushinga waje hano muri iki gishanga cya Misizi gikoreramo abaturage bacu n’impunzi za Mugombwa, ariko ikigamijwe ni uko bose bikura mu bukene ndetse bakanihaza mu biribwa hagamijwe kurwanya imirire mibi.”

Abahinzi bibumbiye muri Koperative Icyerekezo Misizi ikorera ubuhinzi muri icyo gishanga kuri ubu igizwe n’abanyamuryango 1,427, barimo impunzi 300 n’abahinzi 1,127 batuye Umurenge wa Mugombwa.

Uyu mushinga kandi ni umwe mu yizagira uruhare mu guteza imbere gahunda ya Leta yo kongera umusaruro wa soya, ukava kuri toni 36,220 wo mu gihembwe cy’ihinga cy’umwaka wa 2024–2025 ukagera kuri toni 53,019 mu gihembwe cy’ihinga cya 2026-2027.

Mar 31, 2026 - 09:26