Kamonyi: Uwasambanyije umwana w’imyaka 17 agahunga yatawe muri yombi
Umusore w’imyaka 18 y’amavuko ukekwaho gusambanya umwana w’umukobwa w’imyaka 17 y’amavuko, yatawe muri yombi nyuma y’aho yari amaze amezi abiri yaratorotse yatawe muri yombi.
Uyu musore yafatiwe mu Mudugudu wa Kiranzi, Akagari ka Kidahwe, Umurenge wa Nyamiyaga ho mu Karere ka Kamonyi, ahagana saa tanu z’amanywa yo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 9 Nzeri 2025.
Amakuru UKWELITIMES n’uko uyu musore ukekwaho igikorwa cyo kumufata cyakozwe k’Ubufatanye bwa RF( Reserve Force-Inkeragutabara), DASSO ndetse n’abaturage.
Amakuru atangwa n’abaturage ndetse yemezwa n’Ubuyobozi ni ay’uko ababyeyi b’uyu mwana w’umukobwa wasambanijwe batuye mu Kagari ka Gakingo, Umurenge wa Shingiro ho mu karere ka Musanze.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamiyaga, Rafiki Mwizerwa yavuze ko aya makuru bari barayahawe ariko ukekwa gusambanya uyu mwana ahita ahunga.
Rafiki yanashimangiye ko kuba ukekwa yafashwe ubutabera bugiye gukora akazi kabwo, bugatanga Ubutabera.
Uyu muhungu kekwa watawe muri yombi, yahise ashyikirizwa Sitasiyo ya Polisi na RIB ya Mugina ari nabo bareberera Umurenge wa Nyamiyaga.
Ubwo amakuru yo gusambanya uyu mwana yamenyekanaga, uwahohotewe we yahise yoherezwa kuri Isange One Stop Center.


Kinyarwanda
English
Swahili









