RwandAir yazanye gahunda nshya y’ingendo ihuza Kigali, Zanzibar na Mombasa
Sosiyete y’u Rwanda itwara abagenzi mu ndege, RwandAir, yatangaje ko igiye kwagura ingendo zayo igamije gukurura ba mukerarugendo n’abakora ingendo z’ubucuruzi hagati ya Kigali, ibirwa bya Zanzibar n’umujyi wa Dar es Salaam, ndetse n’ibindi byerekezo bikomeye ku Isi.
Ibi iyi Sosiyete yabigarutseho ku wa 9 Nzeri 2025, ibicishije ku rubuga rwayo rwa X aho yavuze ko guhera ku wa 30 Ugushyingo 2025, RwandAir izatangira kugenda inshuro enye mu cyumweru hagati ya Kigali na Zanzibar, aho izajya inyura ku Kibuga cy’Indege cya Kilimanjaro mu Majyaruguru ya Tanzania no muri Dar es Salaam.
RwandAir yavuze ko iyi ndege izajya ikora ingendo muri ibyo bihugu mu misi yabugenewe gusa irimo ku wa Mbere, ku wa Gatatu, ku wa Gatanu no ku Cyumweru.
Iyi Sosiyete ivuga ko kandi uru rugendo rushya rwa RwandAir ruzubaka inzira ya "triyangile" izajya ihuza umujyi wa Kigali, Zanzibar na Mombasa, ndetse ibi bikaba byitezweho kuzafasha abagenzi bava mu bihugu bitandukanye basura pariki z’inyamaswa mu Rwanda hamwe n’abakora ingendo z’ubucuruzi hagamijwe koroherezanya muri ibyo bihugu.
Ubuyobozi bwa RwandAir bunavuga ko iyi gahunda nshya yitezweho no kuzafasha guteza imbere ihuzanzira rya Afurika y’Iburasirazuba no guha amahirwe abaturuka mu Bwongereza n’ahandi bava hirya no hino ku isi kuba bagera byoroshye muri Zanzibar na Mombasa banyuze i Kigali.
Nk’uko bigaragara muri iryo tangazo RwandAir yatangaje kuri X ngo ni uko iyi serivisi izaha abagenzi inzira yoroshye, yihuse kandi yizewe yo kugera ku birwa bya Zanzibar na Mombasa banyuze ku Kibuga Mpuzamahanga cya Kigali, bityo ikazagabanya igihe aba mukerarugendo bamaraga mu ngendo bajya hirya no hino mu bihugu byo mu karere ka Afurika ndetse bikaba bizanongera ubumenyi ku basura uduce tw’igihugu cyu Rwanda.
Iyi gahunda ya RwandAir ikaba ije mu gihe isoko ry’ingendo hagati ya Afurika n’u Burayi rikomeje kwiyongera, ikaba yitezweho kuzorohereza abasura u Rwanda ndetse na bimwe mu bihugu byo mu Karere ka Afurika.


Kinyarwanda
English
Swahili









