Kamonyi: Impanuka y’imodoka ya Howo yapfiriyemo babiri, abandi 11 barakomereka
Mu Murenge wa Runda mu Karere ka Kamonyi ahakunzwe kwitwa ku Ruyenzi habereye impanuka y’ikamyo yo mu bwoko bwa Howo yagonze izindi modoka eshanu abantu babiri bahita bapfa, abandi 11 barakomereka.
Iyi mpanuka yapfiriyemo abantu babiri abandi 11 bagakomereka barimo babiri bakomeretse cyane yabaye kuri uyu wa 15 Ukwakira 2025, ahagana saa kumi n’imwe z’umugoroba,
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Kamanzi Hassan, yavuze ko iyi kamyo ya Howo yari ipakiye umucanga, maze imanutse ahitwa i Gihara yerekeza ku Ruyenzi mu isantere igonga imodoka eshanu n’abantu 11 harimo babiri bahise bapfa.
Yakomeje avuga ko abakomeretse cyane babiri boherejwe ku Bitaro bya Kaminuza bya Kigali (CHUK), mu gihe abandi bajyanywe mu yandi mavuriro arimo irya La Frontire n’irya UB Caritas ndetse abandi bajyanwa ku Kigo Nderabuzima cya Gihara ngo bitabweho.
CIP Kamanzi yavuze ko bikekwa ko Iyi mpanuka yatewe n’ibibazo bya tekiniki byo kubura feri kwa Howo.
Yagize ati “Kugeza ubu birakekwa ko impanuka yatewe no kubura feri kwa Howo. Umushoferi wari uyitwaye afungiye kuri Polisi, Sitasiyo ya Runda kugira ngo hakorwe dosiye izashyikirizwa ubutabera.”
Yaboneyeho kwihanganisha imiryango yose yabuze ababo mu izina rya Polisi y’Igihugu, anifuriza abakomeretse bose gukira vuba.


Kinyarwanda
English
Swahili









