Kayonza: Imbamutima z'abatakaga inzara bashimira Umukuru w'Igihugu
Nyuma yo kugaragaza ko imihindagurikire y'ibihe yagize ingaruka ku buzima bw'abatuye mu Murenge wa Ndego mu karere ka Kayonza, ubu bararimba Umukuru w'Igihugu bamushimira kubagoboka bagahabwa ibiribwa.
Abaturage mu Murenge wa Ndego, barashimira Umukuru w'Igihugu, nyuma y'uko hagaragajwe ko abatuye muri uyu murenge bakeneye kugobokwa n'ubuyobozi kubera izuba ryacanye imyaka bahinze ikumira mu mirima. Nyuma y'uko bimenyekanye binyuze mu itangazamakuru ko hari abaturage bafite ibibazo by'imibereho bitewe n'amapfa yabibasiye, ubu bahawe ibiribwa ndetse abari barasuhutse bongeye gusubira mu ngo zabo.
Umwe mu muturage yagize ati " Ubuzima bumeze neza, rwose ndashimira Perezida Paul Kagame, nkashimira n'ubuvugizi bwatumye bigera kuri perezida Paul Kagame tukabibona, kuko iyo mubigumana ntimutange amakuru ntabwo tuba twarabibonye. Ariko kuba mwaratanze amakuru bikagera ku mubyeyi wacu niyo mpamvu namwe tubashimira. "
Undi muturage nawe utuye mu Murenge wa Ndego aragira ati "Icyubahiro ni icy'Imana, ifatanyije na Paul Kagame ikamanuka ikagera ku banyamakuru, abanyamakuru Imana ibongerere imigisha muri intwari. Inzara igihe yatuririye menye itazanongera."
Mugenzi we nawe ashimira ubuyobozi bwatabaye bari mu bihe byatewe n'imihindagurikire y'ibihe. Yagize ati "Ubuyobozi bwiza bwumva ibibazo by'abaturage, nicyo turimo gushima. Umuntu utashima ubuyobozi ni umuntu utarabonye ibyiza badukoreye."
Umuyobozi w'Akarere ka Kayonza w'Agateganyo Hategekimana Fred, avuga ko umushinga wo kuhira ugiye gutangizwa mu Murenge wa Ndego uzafasha abaturage bawutuyemo guhangana n'ingaruka z'imihindagurikire y'ibihe uri hafi gushyirwa mu bikorwa.
Yagize ati " Nkuko mubibajije ngo ni iki kimaze gukorwa n'ubuyobozi hariya Ndego, uretse kubunganira mu kubafasha kubona ibiribwa, turimo kubaha imbuto zibafasha guhangana n'izuba, harimo imigozi y'ibijumba n'ibiti by'imyumbati cyangwa ingemwe z'imyumbati. Nanone mu buryo burambye hakaba hari umushinga mugari ujyanye no kuhira, inama y'abaminisitiri yemeje amafaranga y'inyongera kuri uwo mushinga, hatagize igihinduka ugomba gutangirana n'ukwezi kwa Kabiri ku mwaka tugiye gutangira wa 2026."
Meya Hategekimana yakomeje "Icyo twabwira abaturage ni uko bafite Igihugu kandi kibumva, kibari hafi kandi kigamije kugira ngo kirebe ko imibereho yabo guhinduka ."
Umurenge wa ndego uri mu mirenge yo mu karere ka Kayonza yibasirwa n'amapfa kubera kubura imvura, mu gihe abahatuye bamaze imyaka myinshi basaba guhabwa uburyo bukoresha mu kuhira ku buso bunini ibizwi nka (Irrigation ). Umushinga wo kuhira nugera indego hari icyizere ko abahatuye bizakora ubuhinzi bwa kijyambere inzara igahinduka amateka muri aka gace.


Kinyarwanda
English
Swahili









