Parike y'Akagera yaje ku rutonde rw'ahantu heza ho gusura
Pariki y’Igihugu y’Akagera yongeye kuzamura ibendera ry’u Rwanda ku rwego mpuzamahanga, nyuma yo gushyirwa ku rutonde rw’ahantu heza ho gusura ku Isi mu mwaka wa 2026, nk’uko byatangajwe n’Ikinyamakuru cyamamaye mu gukorana inkuru z’ubukerarugendo, cyitwa National Geographic.
Uru rutonde rugaragaza ahantu nyaburanga ku hakurura ba mukerarugendo ku rwego rwo hejuru, Pariki y’Akagera y’u Rwanda yabonetse nk’imwe mu zikomeje kuzamuka mu bukerarugendo bushingiye ku nyamaswa.
Parike y'Akagera yagiye itera intambwe ikomeye mu kurinda no kugarura inyamaswa zendaga gucika kuva mu myaka yashize, kandi kuri ubu icumbikiye inyamaswa eshanu zikomeye ku Isi (Big Five) arizo Intare, Ingwe, Inzovu, Inkura n’Imbogo. Uretse izo nyamaswa kandi, pariki y'Akagera inabarizwamo ubwoko bw’inyoni burenga 500, ibintu biyihesha agaciro gakomeye mu bakunda ubukerarugendo bushingiye ku nyamanswa n'ibidukikije.
Mu mwaka wa 2024, Pariki y’Akagera yinjije miliyoni 4,7 z’amadolari ya Amerika, aho abasuye iyi pariki muri uwo mwaka bagera ku 56,210. Ibi byerekana uburyo ubukerarugendo muri iyi pariki bukomeje gutera imbere.
Kuva iyi parike yashyiraho gahunda yo kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima no guteza imbere ubukerarugendo burambye, Pariki y’Igihugu y’Akagera yabaye icyitegererezo muri Afurika, ikaba ikomeje kuza ku isonga no guhesha shema igihugu cy'uRwanda n’Abanyarwanda.


Kinyarwanda
English
Swahili









