issa
Kigali: Impungenge ku bagore bakodesha abana bifashisha basabiriza

Sep 5, 2025 - 13:44
 0

Bamwe mu batemberera mu Mujyi wa Kigali n’abahakorera, bavuga ko babangamiwe cyane n’abagore baduye ingeso yo gukodesha abana bifashisha barimo gusabiriza.

Ibi abakorera mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali birimo Cartien Matheus mu Karere ka Nyarugenge,babitangarije UKWELITIMES,mu gihe Umujyi wa Kigali udahwema gukaza ingamba zijyanye no guca ababyeyi basabiriza n’abacururiza mu mihanda, bashyirirwaho amasoko.

Iyo utemberereye mu Mujyi wa Kigali ugenda uhura n’abantu batandukanye basabiriza biganjemo abagore barimo n’abafite ubumuga bifashisha abana baba bakodesheje ababyeyi babo kugira ngo bagirirwe impuhwe.

Abakorera mu Mujyi wa Kigali, bemeza ko umubare w’abasabirza ukomeje kwiyongera ndetse ubuyobozi bwagakwiye kugira icyo bubikoraho kugira ngo abafite iyi ngeso bayicikeho.

Kamanzi Olivier yagize ati “Abasabirizi bamaze kuba benshi muri Kigali, ubu hari n’abakodesha abana bataha bakagabana n’ababyeyi babo amafaranga baba babonye ku munsi.”

Umugore ucururiza mu Mujyi wa Kigali mu Karere ka Nyarugenge, we avuga ko ababazwa cyane n’abagore basabiriza bitwaje abana.

Ati “ Njye nterwa agahinda na bariya bana kuko uko banyina basabiriza bari kumwe nibyo nabo bakura bakora.”

Yongeyeho ko nawe azi umugore wo mu gace baturanye witwaza abana batari abe iyo agiye gusabiriza kugira ngo abone amafaranga menshi.

Umugore umwe usabiriza, nawe yemeza ko babikora kugira ngo babone ikibatunga.

Ati “ Ubuse waba ufite ubuzima bwiza ukajya gusabiriza?byose mujye mumenya ko biterwa n’ubuzima umuntu aba abayemo.”

Yongeyeho ko nawe azi abagore bakodesha abana bakajya gusabiriza babafite ariko we atagira iyo ngeso.

UKWELITMES, yahamagaye Umuvugizi w'Umujyi wa Kigali, Emma Claudine, kugira ngo ayitangariza icyo Umujyi wa Kigali uri gukora ngo ukemura iki kibazo cy’abagore basabiriza bitwaje abana baba bakodesheje ariko ntiyabasha kuboneka.